Mandela wabaye Perezida wa mbere w’umwirabura muri Afurika y’Epfo, yavutse kuwa 18 Nyakanga 1918.
Ubutwari n’ibikorwa by’uyu mugabo byatumye ahabwa igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel.
Twakusanyije amagambo icumi akomeye yavuze, agasigara mu mateka no mu mitwe ya benshi.
1.Nta hantu kure habi waba uri udashobora kuva ngo ugere ku ntsinzi mu gihe cyose waba wiyumvisemo ibyo ukora ndetse no kubirwanira ishyaka.
2.Ibintu byose ubitangira ubona bidashoboka bigasa bityo kugeza ubikoze.
3.Yobora uhereye inyuma, ureke abandi bizere ko bakuri imbere.
4.Ikigira agaciro mu buzima si uko turiho, igifite agaciro ni itandukaniro twakoze ku buzima bw’abandi, ari na ryo rizasobanura akamaro twagize muri ubu buzima.
5.Iyo umuntu abayeho afite ibyiringiro, biba bimeze nk’aho umutwe werekera ku rumuri rw’izuba, ibirenge bye bikomeza kujya imbere. Hari ibihe by’umwijima naciyemo byari gutuma ntanatekereza ko ubumuntu bubaho ariko sinigeze niyemerera gutakaza ibyiringiro. Kubura icyizere biganisha ku gutsindwa no gupfa.
6.Uburezi ni yo ntwaro y’ubumara bukomeye wakoresha mu guhindura isi.
7.Ntugatinde ku muntu kubera ko hari ibyiza yagezeho, ahubwo jya umutindaho muri cya gihe yakoze amakosa n’uburyo yisubiyeho.
8.Tugomba kugira ubwenge mu gukoresha igihe kandi iteka tukazirikana ko igihe dufite ari icyo gukora icyiza.
9.Nkunda inshuti zigenga mu mitekerereze kubera ko zituma ubona amahurizo muri buri nguni.
10.Nta muntu n’umwe wavutse yanga undi kubera ibara ry’uruhu rwe, ahahise he cyangwa se imyizerere. Urwango ni ikintu cyigwa, niba rero kwangana byigwa, no gukunda byakwigishwa kubera ko urukundo ruba muri kamere y’umutima wa muntu kurusha urwango.
Nelson Mandela (Madiba) yatabarutse kuwa 05 Ukuboza 2013 iwe mu rugo i Johannesburg muri Afurika y’Epfo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!