00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amajyaruguru: Kugerekeranya ingutiya byabaye umugani

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 13 July 2016 saa 05:39
Yasuwe :

Mu myaka yashize, kwambara ingutiya zirenze imwe kuri bamwe mu bagore bo mu Ntara y’Amajyaruguru byari bimeze nk’umuco, ariko kuri ubu ukaba umaze gukendera kubera iterambere rya buri munsi igihugu n’abagituye bamaze kugeraho.

Kubona umugore wambaye ingutiya imwe byabaga ari igitangaza. Bamwe mu bagore bazigerekeranyaga batitaye ku isuku yazo.Ikiri nshya cyangwa isa neza kurusha izindi niyo yajyaga inyuma bitewe n’aho uyambaye agiye.

Ibi ni ibivugwa na bamwe mu bagore bo mu turere twa Musanze,Burera na Rulindo ho mu ntara y’Amajyaruguru.

Nubwo impamvu yo kwambara muri ubu buryo itavugwaho rumwe, bamwe bagaragaza ko byari mu rwego rwo kwambara bakikwiza, abandi bakavuga ko byabafashaga kwirinda imbeho.

Kwambara ingutiya zigerekeranye byari ishema kuri bamwe

Nyirarugendo Leonia wo mu Karere ka Musanze ni umwe mu baganiriye na IGIHE yashimangiye ko kwambara muri ubu buryo byari mu rwego rwo kwikwiza.

Yagize ati “Mfite imyaka 52. Guhera ku myaka nka 20 nambaraga ingutiya eshatu, maze kuba umugore bwo nambaraga ingutiya eshanu kandi nkumva narimbye. Kwambara gutya byari mu rwego rwo kwikwiza.”

Nyiratabaro Maria wo mu Karere ka Rulindo na we ngo yabyirutse asanga abagore bo mu gace akomokamo bambara ingutiya nyinshi.

Yagize ati “Navuga ko wari umuco w’abagore b’ino aha. Navutse mbisanga nanjye maze kuba inkumi nkajya nambara ingutiya nyinshi icyarimwe. Navuga ko byaterwaga n’imbeho iba ino.”

Ndihokubwimana Devota wo mu Karere ka Burera, avuga ko kwambara ingutiya nyinshi byari nk’ihame.

Ati “Uretse abagore babarirwa ku ntoki bari baragize amahirwe yo kwiga, ariko abandi nakubwira ko mu myaka nka 20 ishize bambaraga ingutiya zigerekeranye. Kuri ubu bisigaye ari nk’umugani kubera iterambere.”

Kugerekeranya ingutiya bisigaye ari umugani

Magingo aya bishobora gufatwa nk’ibidasazwe kubona umugore wambaye ingutiya zirenze imwe.

Nyirasafari Rose ati “Kuri ubu bisigaye ari umugani, bishobora kutakorohera kubona umugore wambaye ingutiya zirenze imwe. Kubera iterambere abagore basigaye bambara ingutiya, imbere bagashyiramo ‘sous jupe’ kubera ko twasanze kwambara ingutiya zigerekeranye ari ubujiji.”

Uretse izi ngutiya zigerekeranye, ngo byari binagoye kubona uwambaye inkweto ndetse n’umugore ugenda mu nzira yasokoje imisatsi, ahanini byaterwaga n’ubujiji.

Uko iterambere rigenda rirushaho gukataza mu Rwanda,ninako bimwe mu byasaga nk’umuco utavugwaho rumwe na benshi mu duce tumwe na tumwe bigenda byibagirana bigasimbuzwa ibindi.

Ababyeyi bemeza ko kwambara ingutiya byabaye umugani
Abagore bo mu ntara y'amajyaruguru ntibakigerekeranya ingutiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages