00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amakosa atanu abagabo bakunda gukora mu ijoro ry’umunsi w’ubukwe

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 5 May 2015 saa 03:06
Yasuwe :

Ijoro ry’umunsi wo gushyingirwa riba ritegerejwe cyane hagati y’abageni, ariko hari abagabo bakora amakosa bigatuma uwo munsi ubabera mubi kandi nyamara bashoboraga kuyirinda.

Inkuru yanditswe ku rubuga El Crema igaragaza amakosa akorwa n’abagabo ku munsi w’ububwe ndetse bagatanga n’inama y’uburyo biba bikwiriye gukorwa kugira ngo uwo munsi ubere urwibutso abashyingiranwe.

1.Kunywa inzoga cyane: Abagabo bamwe biyahuza inzoga ku ku munsi wo gushyingirwa

Ni byo, baba bishimiye ko binjiye mu bundi buzima ariko ngo ibyo bibagangamira igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina aba agiye gukorana n’umugeni we kuko inzoga zimuca intege nta kore neza inshingano ze cyangwa akaba yazikora nabi atumvikanye n’umugeni we.

2. Babifata nk’ibintu bikomeye

Abagabo batuma umunsi bashyingiriweho uba mubi kuko babifata nk’ibintu bikomeye (babigira intambara) ariko bagirwa inama yo ku bifata nk’ibintu byoroshye.

Ngo gukora imibonano mpuzabitsina si ngombwa gushyiramo imbaraga nyinshi keretse uwo muyikorana abigusabye.

3. Gukurikiza ibyo muri filime

Ngo si byiza namba kuba wakwifuza gukoresha umugore wawe ibyo wabonye mu mafilime dore ko ibyinshi biba ari amakabyankuru. Abagabo bagirwa inama yo kutigana ibibera mu mafilime kuko iyo bibaye bityo bituma imibonano mpuzabitsina itagenda neza.

4. Guhubuka

Guhubukira guhita ukora imibonano mpuzabitsina ku munsi mwashyingiriweho ngo witwe umugabo nyawe bituma igikorwa kitagenda neza.

Ugomba kumenya ko umubiri w’umugore biwufata umwanya kugira ngo winjire mu gikorwa cyo gutera akabariho, aho guhubuka wabanza ukamutegura neza binyuze mu kumukorakora no kumusoma kugeza igihe na we abishakira.

5. Gutekereza ku bitagenze neza ku munsi w’ubukwe:

Ijoro ry’umunsi mwashyingiweho aba ari umunsi udasanzwe, si byiza guhita utangira gutekereza ibitagenze neza mu bukwe bwanyu kuko haba hari indi minsi myishi yo kuzabiganiraho muri kumwe.

Si byiza gutekereza ku bakoze nabi inshingano wabahaye ku munsi w’ubukwe bwanyu kuko bituma ukora imibonano mpuzabitsina utishimye, uwo munsi ukababera mubi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages