Mu makosa yo kwirindwa harimo aya akurikira:

Kurekera ikirenge kuri ‘embrayage’ n’ukuboko kuri ‘vitesse’

Inkuru dukesha 7sur7 ivuga ko abashoferi benshi mu gihe batwaye imodoka bakunda kutavana ikirenge kuri embrayage. Ni akamenyero kabi kadakwiye kuko bituma embrayage ikoreshwa cyane.

Kubera iyo mpamvu ngo si na byiza gukomeza ufashe kuri levier ya vitesse ahubwo amaboko yombi yagombye kuba ari kuri ‘volant’ kugira ngo umutekano usesuye ube wizewe igihe utwaye.

Gutegerereza muri vitesse ya mbere igihe uhagaze muri feu rouge

Nta kindi kibitera uretse gutanguranwa guhaguruka vuba muri feu rouge mu gihe hatse itara ry’icyatsi. Ni cyo gituma abashoferi benshi bategerereza muri vitesse ya mbere. Nk’uko byavuzwe, kurekera ikirenge kuri embrayage byangiza imikorere yayo kandi iyo yangiritse bisaba guhindura ibiyigize byose.

Gukandagira feri umwanya munini igihe utwaye ahamanuka

Gukandagira feri igihe kirekire ahantu hamanuka bishobora gutuma ‘disque’ yayo ishyuha vuba bikagabanya igihe yagombaga kumara kimwe na ‘plaquettes.’

Ni byiza ko umushoferi anyuzamo agakoresha feri ya moteri kuko binafasha mu kugabanya lisansi/mazutu ikoreshwa.

Kwihuta cyane mu gihe ugenda usubira inyuma (marche arrière)

Irindi kosa abashoferi bakora buri gihe ni ugusubira inyuma mu gihe imodoka yari itarahagarara neza. Bagirwa inama ko mu gihe bibaye ngombwa ko iki gikorwa kibaho bakwiye kubanza guhagarara byuzuye.

Gukaraga ‘volant’ mu gihe imodoka ihagaze

Igikorwa cyo gukaraga volant mu gihe imodoka ihagaze kigira ingaruka ku kinyabiziga zirimo no kawangiza amapine. Ngo si byiza nubwo byakorwa gahoro.

Kugendera ku mapine atarimo umwuka uhagije

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko kugendera ku mwuka udahagije mu mapine bituma amavuta akoreshwa yiyongera kandi bishobora kugira ingaruka ku buryo imodoka ifata umuhanda bikaba byatuma ita icyerekezo mu buryo bworoshye.

Kurira mu nzira y’abanyamaguru

‘Bordures’ zishobora kwangiza vuba amapine y’imodoka mu gihe uyakubaho ushaka kuyiparika. Amapine y’inyuma ni yo afite ibyago byo kwangirika cyane, kikaba na cyo ari igikorwa cyo kwirindwa mu gihe aho wurira ari harehare.