00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amashusho ya 2Pac na Notorious bafungwa agiye gushyirwa muri cyamunara

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 15 October 2023 saa 05:40
Yasuwe :

Amashusho y’abaraperi, Tupac Shakur na Notorious B.I.G. bafashwe ubwo bari batawe muri yombi agiye gushyirwa muri cyamunara iteganyijwe ku itariki 25 Ukwakira kugeza 10 Ugushyingo 2023.

Sosiyete ya GHRock igiye kugurisha aya mashusho ivuga ko ikiguzi cyayo kizatangirira hagati ya miliyoni 1$ na miliyoni 2$.

Iyi sosiyete ivuga ko aya mashusho atigeze ajya ku karubanda na rimwe.

Aya mashusho ya Tupac agiye gushyirwa muri cyamunara yafashwe mu 1995 ubwo yari atawe muri yombi ashinjwa ihohotera rishingiye ku gitsina.

Icyo gihe yamaze amezi umunani muri gereza gusa nyuma yaje kurekurwa.

Andi mashusho ni aya Notorious B.I.G yafashwe mu 1990 ubwo yari yatawe muri yombi azira gucuruza cocaine.

Icyo gihe yamaze amezi icyenda muri gereza nubwo nyuma yarekuwe amaze gutanga amande.

Amashusho ya Notorious B.I.G azaba aherekejwe n’inyandiko yanditse ubwo yari amaze kurekurwa ashimira uwitwa Megan.

Haziyongeraho kandi amashusho yafatiwe mu gitaramo yagaragayemo bwa nyuma cyabaye tariki 26 Ukuboza 1996, cyabereye i Kingston muri Jamaica.

Icyo gihe uyu muraperi yinjiye ku rubyiniro aririmba yicaye mu kagare k’abafite ubumuga bitewe n’igikomere yari afite ku kuguru cyatewe n’impanuka y’imodoka.

Ikindi cyiyongera kuri ibi ni kopi y’amasezerano Biggie yagiranye na Sting Festival kugira ngo yitabire iki gitaramo.

Muri izi nyandiko harimo aho uyu muraperi yasabye abagiteguye kumushakira ubwoko bwiza bw’urumogi rwo muri Jamaica ndetse no kumushakira icyumba cyiza cyo muri Jamaica Pegasus Hotel.

Ibi bije nyuma y’iminsi mike Clifford Mugg, umupolisi wo muri Las Vegas atanze ubuhamya, avuga ko ubwicanyi bwakorewe Tupac mu 1996 na Biggie wishwe mu 1997 bwaba bufitanye isano.

Amashusho ya Notorious B.I.G azaba aherekejwe n’inyandiko yanditse ubwo yari amaze kurekurwa ashimira uwitwa Megan
Aya mashusho ya Tupac agiye gushyirwa muri cyamunara yafashwe mu 1995

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages