Umugabo utaramenyekana amazina amaze guca agahigo ko kuzenguruka mu bihugu bitandukanye ku Isi agendesha amaboko yambaye ubusa.
Nk’uko dailymail ibitangaza, uyu mugabo ngo amaze kuzenguruka mu bihugu 17 ndetse by’umwihariko akabigeramo yambaye ubusa anagendesha amaboko(ibyo benshi bita kumangamanga).
Ibihugu 17 uyu mugabo amaze kugeramo yambaye ubusa, yabizengurutsemo mu gihe cy’Imyaka itanu ishize. Bimwe mu bihugu amaze kugeramo ni u Bushinwa, Swede, Thailand, Turukiya, Norvege, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, Australia n’ahandi.
Byinshi mu bihugu yagiyemo agendesha amaboko, ubugabo bwe buri mu kirere, yagiye akomwa mu nkokora n’inzego zishinzwe umutekano dore ko babonaga ibyo akora bidasanzwe ndetse bitanamenyerewe mu muco wabo. Rimwe na rimwe yagiye atabwa muri yombi ariko ntibimuce intege.
Mu rwego rwo kwemeza Isi ko yageze muri ibi buhugu koko, uyu mugabo yakoraga uko ashoboye akifotoreza ahantu nyaburanga hazwi kurusha ahandi muri buri gihugu yarangiza agafata ayo mafoto akayashyira ku rubuga rwe.



















TANGA IGITEKEREZO