00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Wari uzi ko amazi menshi mu mubiri agira ingaruka mbi?

Yanditswe na

Alida Sabiteka

Kuya 17 July 2015 saa 11:04
Yasuwe :

Nubwo ntawe uyobewe ko amazi ari meza ku mubiri w’umuntu, ntawakwirengagiza ko iyo urengeje urugero rw’ayo ugomba kuba ufite bishobora gutera ikibazo.

Mu gihe abaganga badahwema gukangurira abagwayi kunywa amazi menshi, abahanga bo barerekana ko urugero rurenze rw’amazi mu mubiri w’umuntu bigira ingaruka mbi.

Ubushakatsi bwakozwe n’abaganga bo mu gihugu cy’u Bubiligi, bugaragaza ko kunywa amazi ku rugero rurenze bitera indwara bita ’’L’Hyponatremie’’ ishobora gutuma umuntu arwara bitewe no kuba yarengeje mu kunywa amazi menshi.

Urugero rukwiye, rw’amazi umuntu yanywa ari ibirahuri bine (4) ku munsi.

Mu bimenyetso bishobora kuboneka harimo: Ukumeneka umutwe, ukuruka, ugutakaza ubwenge akenshi bishobora kuvamo urupfu.

Muri ubwo bushakashatsi, abo bahanga bagira inama abantu kugenzura uburyo banywa amazi, cyane cyane iyo bafite inyota kuko ari ho umubiri uba uyakeneye cyane.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages