Iki kigo cyatangajwe ko ibi biba mu ngo z’abashakanye ari umugabo n’umugore ndetse no mu myiryango y’abaryamana n’abo bahuje ibitsina.
Greene County Family Justice Center yatangaje ko abagore 18% bavuze ko abana babo baba abatangabuhamya kuri iryo hohoterwa bakorewe kuko byagiye bikorwa bareba.
Iki kigo cyavuze kandi ko 30% by’abagore bafashwe ku ngufu ari bo batanze amakuru ariko byagera ku bagore bashakanye n’abagabo babo mu buryo bwemewe n’amategeko imibare ikagabanuka cyane, ibituma hacyekwa ko iyo mibare y’abafatwa ku ngufu n’abagabo babo ari myinshi kurushaho.
Naho imibare y’ikindi kigo cy’Abanyamerika kirwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo, The National Coalition Against Domestic Violence (NCADV), yagaragaje ko abagore n’abakobwa 14-25% bo muri Amerika bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bikozwe n’abagabo babo cyangwa abakunzi babo.
Ubushakashatsi bw’iki kigo kandi bwagaragaje ko abagore bo muri icyo gihugu bafatwa ku ngufu n’abagabo babo inshuro zikubye enye, ugereranyije n’uko bikorwa n’umuntu wundi utari uwa hafi kuri bo.
Ubundi bushakashatsi bwa NCADV bwo mu 2006 buvuga ko abagore bo muri Amerika bafatwa ku ngufu n’abagabo babo akenshi biba byaragiye bikorwa inshuro nyinshi.
Iki kigo kigaragaza ko ibi biterwa n’uko kuba umugore yafatwa ku ngufu n’umugabo we, bidafatwa nk’icyaha gifite uburemere nk’irindi hohotera ryose rishingiye ku gitsina.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!