Mu 2022 CNBC yatangaje ko gukora kw’abagore n’abakobwa byongera miliyari ibihumbi 10$ ku bukungu bwa Amerika, amafaranga aziyongera akagera kuri miliyari ibihumbi 30$ mu 2030.
Ibijyanye no kuba abagore n’abakobwa bo muri Amerika batakiri kwirukankira gushaka abagabo byagaragajwe n’ubushakashatsi Morgan Stanley yakoze yifashishije imibare y’Ikigo cy’Abanyamerika cya Bureau of Labor Statistics.
Bwagaragaje kandi ko imwe mu mpamvu zituma abakobwa bahitamo kudashaka no kutabyara ari ubuzima bwiza.
Icyo kigo kivuga ko nk’imodoka zihenze zikoresha amashanyarazi zitwarwa n’abagore benshi badafite abagabo n’abana ugereranyije n’ababafite, ndetse n’ibindi bihenze birimo inkweto, imyenda, ibirungo by’ubwiza, ibyo kurya bihenze n’ibindi bihenze by’iraha akaba ari bo babigura, imibare yabo mu bagura izo mudoka zihenze bikaba binitezwe ko iziyongera uko imyaka ishira indi igataha.
Inararibonye mu bijyanye n’ubukungu, Ellen Zentner yavuze ko ibi biri guterwa n’uko benshi mu b’igitsinagore bari kuminuza bagashaka akazi bagatekereza ibyo kubaka ingo nyuma, aho nka 80% by’abagore n’abakobwa b’icyo gihugu bari hagati y’imyaka 25 na 54 bari mu kazi abandi bakaba bari kugashaka, ndetse bakaba basigaye bategereza igihe kinini bagatangira kumva ko bakuze byo kuba babyara ukurikije uko mbere byari bimeze.
Morgan Stanley kandi mu 2019 yagaragaje ko kwiyongera kw’abo bagore n’abakobwa badafite abagabo n’abana kuzaba kuri kuri 1.2% guhera mu 2018 kugeza mu 20230, ugereranyije n’uko bimeze ku bandi batuye icyo gihugu kuko imibare yabo yo izaba iri kuri 0.8% mu gihe nk’icyo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!