00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika:Yamucucuye utwe yitwaje urukundo, amusiga mu madeni y’ibihumbi 40 by’amadorali

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 23 February 2017 saa 06:04
Yasuwe :

Hari abavuga ko urukundo ari nk’indwara kuko hari ibintu rutuma umuntu akora abandi babigenzura bakabona ko nta muntu muzima wabikora.

Ibi bisa n’ibyabaye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Pennsylvanie aho umusore yakundanye n’umukobwa ariko batarahura imbonankubone maze umukobwa akamubeshya ko arwaye kanseri agamije kumurya utwe.

Inkuru yanditswe na Washingtonpost itangaza ko umukobwa yitwa Michelle Zipp yari amaranye amezi make n’umusore utaratangajwe amazina.

Nyuma y’igihe gito bandikirana bakanahamagarana, nibwo uwo mukobwa yahimbye ikinyoma cy’uko arwaye kanseri maze nyamuhungu avidura konti ye ndetse ajya no mu madeni kugira ngo inshuti ye bazabana akaramata itahasiga ubuzima.

Ubucuti bwabo bwatangiye mu Ukwakira 2016 bombi bahujwe n’umuntu wari ubazi ariko bo batarabonana amaso ku yandi.

Uwo mukobwa w’imyaka 31 ngo yitwaje urukundo amubeshya ko kanseri arwaye iri mu cyiciro cya nyuma, maze umusore amutangaho ibye byose anaguza amadorali ya Amerika angana n’ibihumbi 40.

Umuhungu yaje kuvumbura ko amubeshya

Umushinjacyaha wo mu gace ka Bedford yabwiye Washingtonpost ko nubwo umuhungu yatekerezaga ko bazabana ariko umukobwa we yari afite undi mugambi.

Umushinjacyaha Higgins avuga ku nyandiko y’umusore isaba ko yakwishyurwa ibye, yagaragaje ko Zipp yakinishije umutima w’umusore wari waramukunze.

Umushinjacyaha kandi avuga ko kuva batari barigeze bahura mbere byashobokaga cyane ko akomeza kumubeshya uko bandikiranye cyangwa uko amuhamagaye.

Kugira ngo ikinyoma cye gitinde kumenyekana, yamaze amezi ane amubeshya ko ari mu bitaro ari na ko undi amwoherereza amafaranga.

Uwo mukobwa yahimbye izina ry’ibitaro arwariyemo ndetse yoherereza n’uwo muhungu inyandiko z’umuganga wamukurikiranaga amubwira ko ameze nabi kandi ko natagira icyo akora ashobora gupfa.

Umunsi Zipp abeshya ko ari muri koma nibwo yafashwe n’umupolisi atwaye ikinyabiziga bigaragara ko yari afite ubuzima bwiza aho kuba indembe.

Lucas Kelleher, uhagarariye Zipp mu rukiko rwa Bedford yavuze ko umukiliya we yatawe muri yombi mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko impapuro zimushinja batarazibona.

Umushinjacyaha Higgins we yatangaje ko ari ubwa mbere abonye ikirego cy’umuntu wifashisha urukundo kugira ngo yambure undi, kuko ibirego basanzwe babona ari iby’abiba banki cyangwa bagakoresha ubundi buryo bw’ikoranabuhanga.

Gusa yahamije ko iperereza ritazatinda kuko ubwo Zipp yashyikirizwaga polisi, bahise bihuta bakajya ku bitaro yavugaga ko arwariyemo maze bagasanga atarigeze ahagera.

Umushinjacyaha yavuze ko ibyo Zipp yakoze ari ubujura bushukana kandi ko iyo umuntu ahamwe na bwo ahanishwa guhera ku gifungo cy’imyaka 20 ari muri gereza.

Zipp yatawe muri yombi mu cyumweru gishije ariko yaje gufungurwa amaze gutanga ingwate y’amadorali ibihumbi 50.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages