Iyi ndege yaguye mu 1944 mu mashyamba yo mu Bwongereza aherereye mu gace ka East Anglia. Kugeza uyu munsi uyu mupilote wari utwaye indege yo mu bwoko bwa B-17 ntiyigeze aboneka, ari nayo mpamvu Amerika yatangiye gushaka ibisigazwa bye.

Aba bashakashatsi bari gushakira aho bakeka ko iyi ndege yaba yaraburiye irengero. Ni akazi kahawe abacukumbuzi ba Cotswold n’ikigo gishinzwe ibaruramari cya POW/MIA.

Abahanga bo bavuga ko kugera ku ntego z’ubu bushakashatsi nyuma y’imyaka 80 bitazoroha kuko iyi ndege yaguye mu mazi, igera ku butaka bwo ku ndiba ndetse bumeraho ibiti kandi ubutaka bwose bugomba gucukuwa kugira ngo habashe kuboneka imibare ndangandege ndetse n’imibiri y’abantu.

Amerika yatangiye gushaka umupilote wayo wabuze mu Ntambara ya Kabiri y’Isi
Amerika yatangiye gushaka umupilote wayo wabuze mu Ntambara ya Kabiri y’Isi