Iyi modoka ibaye ariyo koko Trump yazatangira kuyigendamo nyuma yo kurahirira kuyobora Amerika ku itariki 20 Mutarama 2017.
Uruganda General Motors nirwo rwahawe isoko ryo gukora imodoka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika agendamo. Ntabwo biremezwa neza ko imodoka yaragagaye ikorerwa isuzuma ariyo Trump azajya agendamo gusa bibaye aribyo yaba ikoranye ikoranabuhanga ridasanzwe.
Izaba ifite uburyo bw’ubwirinzi kugira ngo hatazagira usagarira umuryango wa Perezida.
Iyi modoka kandi ishobora kuzaba ifite ibara ry’umukara nk’uko bimeze ku modoka itwara Perezida Barack Obama. Izaba ifite ubushobozi bwo guhindura ibara kugira ngo yiyoberanye igihe bibaye ngombwa.
Mu 2013 nibwo Perezidansi ya Amerika (White House) yatanze isoko ryo gukora imodoka Perezida azajya agendamo, icyo gihe ariko ntihigeze hatangazwa uwatsindikiye kuzayikora.
Inyandiko Fox News yabashije kubona ariko zigaragaza ko General Motors yasinye amasezerano atatu ndetse ikishyurwa miliyoni 15 z’amadorali kugira ngo ikore iyi modoka.
Perezida mushya kandi azajya aherekezwa n’izindi modoka 12 zifite agaciro ka miliyoni 1.5 y’amadorali, kuri imwe mu rwego rwo kumucungira umutekano.
N’ubwo ibyerekeye imodoka itwara Perezida wa Amerika biba ari ibanga, bikekwa ko itwara Obama ipima toni umunani, kubera intwaro nyinshi zikoranye nayo. Ifite kandi imiryango ifite umubyimba wa santimetero 20.32, ukagira n'uburemere nk’ubw'iy'ndege ya Boeing 747, ndetse ikaba ifunze ku buryo nta ntwaro yapfa kuyihinguranya.
Imbere kandi harimo ibyuma bifasha abayirimo kubona umwuka, igihe uwo hanze wahumanye. Amapine yayo akoze ku buryo adashobora gutoboka, ndetse n'iyo agize ikibazo icyuma akozemo gifite ubudahangarwa bucyemerera kugenda n'iyo igice cy'inyuma cyaba cyatakaye.
Iyo modoka kandi ikoranye camera zituma kureba nijoro byoroha, GPS na Satellite ituma Perezida abasha gukomeza gutumanaho aho yaba ari hose.
‘The Beast’ ya Obama kandi ifite ahantu hashyirwa imyuka iryana mu maso, n’amaraso ashobora guterwa igihe agize ikibazo.





Amafoto agaragaza imodoka nshya Donald Trump ashobora kuzajya agendamo iri gusuzumwa mu muhanda











Ibitekerezo 0