Ibi byatangajwe ku wa Gatatu, tariki ya 14 Ukwakira 2026, mu gihe Amerika yitegura amatora aba hagati muri manda ya Perezida.
Amakuru azashyirwa muri Claude azatangwa na Democracy Works, umuryango udaharanira inyungu. Claude ni porogaramu y’ubwenge buhangano iganira n’abayikoresha, ikabasubiza ibibazo bitandukanye.
Anthropic yavuze ko igamije gutuma Claude iba igikoresho gifasha abantu mu biganiro bya politiki, ari na ko ikumira ikoreshwa ryayo mu bikorwa bibi bifitanye isano n’amatora.
Iki kigo cyagaragaje ko politiki, politiki rusange n’ibibazo by’imibereho y’abaturage bisanzwe biri mu ngingo abayikoresha muri Amerika baganiraho.
Mu itangazo cyashyize ahagaragara, cyagize kiti “Kuri ubu, ibiganiro bigaruka muri rusange kuri politiki, politiki rusange cyangwa ibibazo by’imibereho y’abaturage bigize hafi 5,75% by’ibiganiro byose bibera kuri Claude.ai muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, porogaramu yacu igenewe abayikoresha ku giti cyabo.”
Amakuru yerekeye gutora azongerwa muri Claude mu gihe gisigaye cy’uku kwezi, kugira ngo aboneke mbere y’uko ayo matora yo mu Ugushyingo aba.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!