Iki kirego cyagejejwe ku Rukiko rw’Akarere mu Majyaruguru ya California, ruvuga ko ibyo bigo byarenze ku mategeko arwanya ibikorwa bibangamira ihiganwa, kuko ngo byumvikanye kugabanya iterambere rya AI, ibintu bishobora kugabanya ubwiza bwa serivisi ihabwa abayikoresha ndetse bikazamura ibiciro by’abishyura serivisi za AI.
Iki kirego kivuga ko ibikorwa byo guhuza imbaraga byatangiye kugaragara cyane ku wa 12 Nzeri, ubwo Umuyobozi Mukuru wa Anthropic, Dario Amodei, yasohoraga inyandiko isaba ko ibigo bikora AI byafatanya kugabanya umuvuduko w’iterambere rya AI kugira ngo bashimangire umutekano wayo.
Nyuma y’iyo nyandiko, abayobozi ba OpenAI, Sam Altman, SpaceX AI, Elon Musk na Google DeepMind, Demis Hassabis, bagaragaje ibitekerezo bishyigikira icya Amodei. AN
Abarega bavuga ko amasezerano hagati y’ibigo bihanganye mu ikoranabuhanga yo kugabanya iterambere rya AI ashobora kugira ingaruka ku bayikoresha, kuko ngo bishobora gutuma iterambere ritagera ku rwego ryari kugeraho iyo habaho ihiganwa risanzwe.
Abunganira abarega, barimo abantu bishyura serivisi za ChatGPT, Claude, Grok na Gemini, bavuga ko bahagarariye n’abandi benshi bayikoresha bafite ikibazo nk’iki.
Umwe mu banyamategeko bahagarariye batanze ikirego, Nick Rowley, yagize ati “AI ishobora kuva mu kugenzurwa n’abantu vuba kandi ikaba ishobora guteza ibibazo bikomeye mu gihe umutekano wayo ushyirwa mu maboko y’amasezerano y’ibigo bikomeye bikorera inyungu.”
Anthropic yatangaje ko hakenewe ibiganiro hagati y’ibigo ndetse n’ubufatanye mu guteza imbere umutekano wa AI. OpenAI na yo yavuze ko ishigikiye uburyo rusange bwo gushyiraho ibisabwa ku mutekano wa AI, ariko ko idatekereza ko hakenewe guhagarika ibikorwa byose kugeza hakozwe impinduka mu mategeko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!