Hifashishijwe uburyo bushya bw’ikoranabuhanga rya AI, ubu Siri ifite ubwenge budasanzwe. Ishobora kumva no kumenya ibiri kugaragara ku screen ya telefone cyangwa mudasobwa yawe, igasubiza ibibazo bikomeye, ndetse ikanandika n’ubutumwa.
Urugero, utunze camera yawe ku kinyobwa runaka, Siri ishobora kukubwira icyo ari cyo. Ishobora no kureba mu butumwa bwawe bwa imeli kugira ngo ishake amakuru runaka, ibintu bituma iba igikoresho abantu bifuza kongera gukoresha.
Ikoranabuhanga rya Apple Intelligence ryifashishwa mu mikorere imwe n’imwe ya iOS 27. Ubu ushobora gukoresha amagambo yoroheje ya buri munsi ugakora inzira z’ibusamo za porogaramu [shortcuts], nko gusaba telefone yawe kukwereka imirimo ugomba gukora buri gitondo, n’ibindi.
Porogaramu y’amafoto [Photos app] yongewemo uburyo bushya bwo gusiba ibyo udashaka [eraser tool]. Ikindi kintu gishya cyashimwe cyane ni uburyo bwo gukora kopi y’amafoto, inyandiko, ndetse n’amashusho ukabishyira mu zindi porogaramu nta nkomyi.
Apple kandi yongeyemo uburyo bwo guhinduranya iminara ya internet hifashishijwe ikoranabuhanga rihambaye [smart network switching] kugira ngo irinde icika rya internet.
Hari kandi uburyo umuntu ashobora kwihitiramo uko ibintu bigaragara muri sisitemu ya Apple ya Liquid Glass [Liquid Glass design], ndetse n’uburyo bukomeye bwo gucunga umutekano w’abana.
iOS 27 iboneka ku bakoresha telefone za iPhone 11 kuzamura, ndetse na iPhone SE y’icyiciro cya kabiri [second gen] cyangwa inshya kuri yo.
Kuri macOS 27 Golden Gate, izi mpinduka nazo zizajya zigaragara kuri mudasobwa, aho Siri yo kuri Mac ishobora gusoma amapaji wafunguye, ikagufasha no kwandika inyandiko, kuzivugurura n’ibindi, ukoresheje ijwi ryawe gusa.
Gukoresha inzira y’ibusamo [keyboard shortcut] ugakanda Command + Shift + Space, bizajya bituma Siri ibona paji uri gukoreraho muri icyo gihe kuri mudasobwa yawe, mu gihe gukanda Command + Shift + 6 bizajya bifungura igikoresho kigufasha guhitamo agace runaka kuri screen yawe kugira ngo Siri ikaguheho amakuru ukeneye.
Uburyo bwo gushakisha bwa Spotlight [Spotlight search] ubu bufite ubushobozi bwisumbuye, aho ubu bushobora gukora ishakisha ryimbitse mu madosiye yawe ndetse no mu bubiko bw’igihe gito bw’ibyo wakozeho kopi [clipboard].
macOS 27 izajya iboneka kuri mudasobwa za MacBook Air, MacBook Pro, ndetse na Mac Mini zo guhera mu mwaka wa 2020 cyangwa nyuma yaho, iMacs zo guhera mu 2021 cyangwa nyuma yaho, Mac Studio zo guhera mu 2022 cyangwa nyuma yaho, ndetse na Mac Pro zo guhera mu 2023 cyangwa nyuma yaho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!