00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Arabie Saoudite: Umusore yasabye iPhone 6 nk’ inkwano ya mushiki we

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 17 September 2014 saa 12:00
Yasuwe :

Muri Arabie saoudite umusore yasabye iPhone 6 nk’inkwano ya mushiki we kugira ngo umugabo ugiye kumurongora amenye agaciro uyu mukobwa afite.
Nk’uko CNET ibitangaza, uyu musore yemereye mushiki we kurongorwa ariko avuga ko bazamutwara ari uko yashyikirijwe mu ntoki telefone ihenze ya iPhone 6.
Iyi telefone ni imwe mu zihenze zashyizwe hanze na Apple mu minsi ishize ndetse hari ibihugu byinshi itarageramo harimo n’u Rwanda. iPhone 6 ihagaze amadorari 619(433,300rwf) mu Bwongereza (…)

Muri Arabie saoudite umusore yasabye iPhone 6 nk’inkwano ya mushiki we kugira ngo umugabo ugiye kumurongora amenye agaciro uyu mukobwa afite.

Nk’uko CNET ibitangaza, uyu musore yemereye mushiki we kurongorwa ariko avuga ko bazamutwara ari uko yashyikirijwe mu ntoki telefone ihenze ya iPhone 6.

Iyi telefone ni imwe mu zihenze zashyizwe hanze na Apple mu minsi ishize ndetse hari ibihugu byinshi itarageramo harimo n’u Rwanda. iPhone 6 ihagaze amadorari 619(433,300rwf) mu Bwongereza ndetse mu bindi bihugu bikaba byitezwe ko agaciro kayo kazikuba inshuro zigera kuri ebyiri.

Iki kinyamakuru kivuga ko mu muco wa Arabie saoudite abakobwa baho bakobwa zahabu, hakomeje kwibazwa niba iyi telefone uyu musore ayishaka ikoze muri zahabu dore ko itaranatangira gucuruzwa muri iki gihugu.

iPhone 6 iherutse gushyirwa ku isoko na Apple

Uyu musore we ashimangira ko atarabona iyi iPhone 6 ngo mushiki we ntazava mu rugo. Nubwo yatsimbaraye kuri iyi nkwano, benshi muri iki gihugu bavuga ko mu muco bamenyereye ko inkwano itangwa ku mukobwa yagakwiye kuba ifite igisobanuro kurusha uko imiryango myinshi ihitamo ibintu bihenze.

Mu minsi ishize mu Bushinwa Polisi yakoze iperereza isanga rwinshi mu rubyiruko rucuruza imwe mu myanya y’umubiri yarwo(impyiko n’ibindi) kugira ngo rubone amafaranga yo kugura iPhone.

Mu Bushinwa iPhone 6 ishobora kutazahabona isoko ku bw’ingamba Leta yafashe kubera uru rubyiruko rugurisha ibice by’umubiri ndetse ngo hari n’ibigo bikomeye bicuruza telefone zituruka hanze byagabanyije ingengo y’imari mu gukaza ubucuruzi bw’izikorerwa mu gihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages