Yatangiye kwihinduza mu 2018 ndetse kugeza ubu amaze kwiteza inshinge zirenga 30 za ‘acide hyaluronique’ ku minwa ye ariko kugira ngo amere neza uko abishaka ntateze kugarukira aho.
Yagize ati “Iminwa yanjye ntiraba minini bihagije kandi ndashaka no kuba umuntu uhiga abandi mu kugira amabinga manini ku Isi.”
Inzozi za Andrea ni uguhinduka nk’igipupe Bratz ku kiguzi cyose bizamusaba.
Kugeza ubu amaze gutanga ibihumbi 17 by’amayero mu bikorwa byo guhinduza imiterere y’umubiri we.
Kuva mu 2018, umwaka yatangiriyemo ibyo bikorwa, uyu mugore wahoze ari umunyeshuri mu bya filozofiya yabazwe inshuro zirenze 10 ndetse amaze guterwa inshinge 34 ku munwa we, ibyatumye kugeza ubu ari we ufatwa nk’ufite iminwa minini ku Isi.
Yiyemeje kandi kwibagisha amabere, imisaya n’akananwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!