00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Araregwa kwanduza abakunzi be SIDA abigambiriye

Yanditswe na

Kayonga J.

Kuya 30 September 2014 saa 10:07
Yasuwe :

Umugabo w’Umufaransa wigeze gukatirwa igihano azira kwanduza SIDA ku bushake abo yakoranaga nabo imibonano mpuzabitsina, kuri uyu wa Mbere yongeye kwitaba urukiko rwo mu gice cya Bouches-du-Rhône aregwa kugira uruhare mu bindi byaha bisa n’ibyo, aho bishobora kumuviramo gufungwa imyaka 30. Christophe Morat, umugabo w’imyaka 40 akurikiranweho kwanduza abigambiriye SIDA, indwara idakira. Uyu mugabo mu byo aregwa harimo kuba yaranduje SIDA umwe mu bakobwa yakoranaga nabo imibonano (…)

Christophe Morat ari gukurikiranwa ku nshuro ya kabiri azira gutera abakobwa SIDA ku bushake

Umugabo w’Umufaransa wigeze gukatirwa igihano azira kwanduza SIDA ku bushake abo yakoranaga nabo imibonano mpuzabitsina, kuri uyu wa Mbere yongeye kwitaba urukiko rwo mu gice cya Bouches-du-Rhône aregwa kugira uruhare mu bindi byaha bisa n’ibyo, aho bishobora kumuviramo gufungwa imyaka 30.

Christophe Morat, umugabo w’imyaka 40 akurikiranweho kwanduza abigambiriye SIDA, indwara idakira. Uyu mugabo mu byo aregwa harimo kuba yaranduje SIDA umwe mu bakobwa yakoranaga nabo imibonano mpuzabitsina, ndetse abandi bakobwa batanu bo akaba ashinjwa kuba yarabakoresheje imibonano mpuzabitsina idakingiye yabanje kubanywesha imiti isinziriza.

Uyu mugabo ufunzwe by’agateganyo kuva mu mwaka wa 2012, ibi bikorwa aregwa yabikoze hagati y’umwaka wa 2008 na 2012, biza kumenyekana ubwo bamwe mu bakobwa yaryamanye nabo bari bafite imyaka 17 ubwo yaryamanaga nabo bwa mbere bamuregaga mu rukiko nyuma yo kumenya amateka ye bifashishije internet. Icyo gihe bavumbuye ko mu mwaka wa 2005 Morat yigeze gukatirwa n’urukiko igifungo cy’imyaka 6 azira ibyaha byo kwanduza ku bushake abakobwa babiri nyuma yo gukorana nabo imibonano mpuzabitsina idakingiye kandi azi neza ko arwaye virusi itera SIDA.

Urubanza rwa Christophe ruracyakomeje, ndetse nawe ibyaha aregwa hafi ya byose arabyemera.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages