Urega utatangajwe amazina avuga ko yasabye amazi yo kunywa asanzwe, maze hoteli imuha afunze mu icupa, bamugurishije 7€ (11.956 Frw) kuri buri cupa rya litiro 0.75, ibintu avuga ko atari yiteguye.
Avuga ko nk’uko muri buri cyumba bahashyira amashuka, cyangwa mu bwogero ukahasanga isabune utishyuzwa, amazi yo kunywa nayo ariko bikwiye kugenda.
Inshuro zose yasabye guhabwa amazi ya robine, avuga ko abakozi ba hoteli bayamwimye, bakamuha ayo bamwishyuzaga.
Ikirego cye cyateshejwe agaciro n’urukiko, arajurira nabyo biteshwa agaciro, kuko rwasanze nta tegeko mu Butaliyani risaba amahoteli na restaurant guha abakiliya amazi ya robine, n’iyo bavuga ko bayishyura.
Amazi ya robine mu Butaliyani arizewe kandi aranyobwa, ahinduka bitewe n’uduce runaka, restaurant na hoteli nyinshi zahisemo amazi afunze kuko ari yo yizewe ubiziranenge.
Urega avuga ko igihe yamaze aha, bamwishyuje 5.700€ (9.736.170 Frw ) utabariyemo amazi yanyoye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!