00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Aziya: Ikariso itukura n’umufa w’inkoko bitanga amahirwe mu bizamini

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 4 March 2016 saa 12:31
Yasuwe :

Abanyeshuri bo muri Korea y’Epfo bakora ibintu bitandukanye iyo bagiye gukora ikizamini, birimo kwamabara ikariso itukura, kunywa umufa w’inkoko,kutoga mu maso n’ibindi.

Igihe cy’ibizamini kiba kitoroshye ku bantu benshi, cyane muri Asia y’Amajyepfo, aho abantu baba bashaka gutsinda byanze bikunze.

Urubuga rwa BBC dukesha iyi nkuru ruvuga ko hari imigenzo abanyeshuri bamwe bafite isa n’ingengabitekerezo mu kwemera kwabo; kwaba ukuririmba, kurya indyo idasanzwe cyangwa kwambara imyenda babonamo amahirwe. Ibi ni bimwe mu bikoreshwa n’abanyeshuri hose muri Asia, kugira ngo batsinde ibibazo.

Inzu z’isomero muri za kaminuza za Hong Kong ziha abanyeshuri urubuto rwa ‘pomme’ n’indyo zikorwa hakoreshejwe urwo rubuto mu gihe bitegura gukora ibizami. Pomme mu gishinwa ivuga ‘ping guo’ bisobanura ‘neza’, kubera iyo nyito rero bivugwa ko uyiriye atsinda ibibazo abajijwe neza, nk’uko bivugwa na Chong Wang w’i Nanjing mu Bushinwa.

Pomme ibafasha gutsinda

Mu gihe wakwibagirwa koga mu maso, ukagira ikibazo, muri Korea y’Epfo ho bivugwa ko umuntu woze mu maso mu gitondo, aba yogeje ubumenyi bwe bwose buri mu mutwe, bityo bikamutesha umugisha yari kubona uwo munsi.

Ukwezi kumwe mbere y’ibizamini muri Hong Kong, abanyeshuri bahurira hamwe mu bikorwa bitandukanye, birangwa no gusangirira hamwe mu mugoroba uzwi ku izina rya ‘ging guo’ bemera ko ibyo bifasha abanyeshuri gutsinda cyane, kandi ku manota menshi.

Abanyeshuri bo muri Malaysia, Hong Kong, Singapour n’u Bushinwa, banywa umufa w’inkoko iyo bitegura kujya mu bizamini.

Banywa umufa w’inkoko iyo bitegura kujya mu bizamini

‘Si uburozi,’ nk’uko bivugwa na Dylan Lee Yoong, umunyeshuri wo muri Singapour wiga muri kaminuza ya London.

Mu Bushinwa ho bafite n’umwihariko wo kwambara ikariso itukura, kuko ngo iri bara ritanga amahirwe. Iyo umuntu ageze ku cyo yashakaga, usanga abandi bamubaza bati “Ese wambaye ikariso itukura?”

Mu Bushinwa ikariso y'ibara ritukura itera amahirwe mu bizamini
Muri Korea y’Epfo, ufite ikizamini yirinda koga mu maso kuko yaba yogeje ubumenyi bwe bwose buri mu mutwe
Pomme ni urubuto rudatana n'ibitabo byabo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages