CNN yanditse ko amabwiriza agenga imibereho myiza y’inyamanswa yagizwe itegeko ku wa Kane, ndetse hashyirwaho ibihano bikarishye mu rwego rwo kubungabunga imibereho myiza yazo.
Abazitunze kandi ngo bashobora gucibwa ibihano igihe batabashije kuzibonera ibyangombwa by’ibanze birimo, ikibuti, ibiryo n’amazi.
Abafunga imbwa zabo amasaha 24 na bo ngo bagomba kuzireka zigatembera mu masaha abiri akurikiyeho cyangwa bakajyanwa mu butabera.
Ako gace ko mu mujyi wa Australia kabaye aka mbere mu kubahiriza imibereho myiza y’inyamanswa.
Minisitiri Chris Steel, ukurikirana iby’ayo mategeko yabwiye itangazamakuru ko imibereho myiza y’inyamanswa ari ugukurikirana imibereho y’ubuzima bwo mu mutwe no ku mubiri n’uburyo ibayeho.



















TANGA IGITEKEREZO