00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Australia: Urukiko rwakatiye umugabo wishe nyina ashaka amafaranga yo kunezeza umukunzi we

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 3 April 2025 saa 07:42
Yasuwe :

Umugabo w’Umunya-Australia w’imyaka 29, André Rebelo, yakitiwe gufungwa imyaka 25 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica nyina, Colleen Rebelo, agamije gutwara amafaranga y’ubwishingizi bwe kugira ngo abashe kubonera ubuzima bwiza umukunzi we.

Rebelo yishe umubyeyi we mu 2020, nyuma y’uko ahombye mu bucuruzi bw’amafaranga bukorerwa ku mbuga nkoranyambaga (Crypto currency) akananirwa kwishyura amadeni yari afite ndetse no kwigondera ubuzima we n’umukunzi we, Gracie Piscopo wari usanzwe ari uvuga rikumvikana ku mbuga nkoranyambaga (influencer).

Mu rukiko Piscopo yasobanuye ko atari azi ko uyu wahoze ari umukunzi we, yari afite amadeni kuko nubwo ubuzima bwari batangiye kwanga, we akazi yakoraga ku mbuga nkoranyambaga kari kakibasha kumwinjiriza agera ku 8000$, ku ifoto imwe ashyize ku rubuga rwe.

Rebelo kugira ngo yemeze Piscopo, yamwijeje ko agiye kubona arenga ibihumbi 500 by’Amayero akuye muri Crypto Currency nyamara ahubwo yari ari gucura umugambi wo kwica nyina agatwara amafaranga y’ubwishingizi yose yari mu mazina ye.

Rebelo yashyize mu bikorwa umugambi we muri Gicurasi 2020, aho byavuzwe ko nyina yapfuye bisanzwe aguye mu bwogero.

Rebelo yatangiye gukekwa nyuma y’uko abakozi bakora mu bwishingizi batanze ikirego, bavuga ko bitumvikana ko umuntu upfushije umubyeyi aza kwaka amafaranga y’ubwingizi nyuma y’iminsi itatu gusa nyina apfuye.

Umucamanza wakurikiranye iki kirego yavuze ko ibi Rebelo yakoze ari igikorwa cy’ubunyamaswa.

Yagize ati “Wateguye urupfu rwa mama wawe, umushyira mu bwogero kugira ngo bigaragare nk’aho yapfuye mu buryo busanzwe, ibyo ni ukumwambura agaciro.”

Rebelo yakomeje guhakana ko yishe nyina ahubwo ko yumvaga ko yiyahuye, ariko birangira urukiko rumuhamije icyaha, no gufungwa imyaka 25.

Rebelo wishe mama we ngo abone amafaranga yo kwita ku mukunzi we yakatiwe igifungu cya burundu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages