Mu mu gace ka Penrith mu Burengerazuba bwa Sydney, ubushyuhe bwageze kuri dogere selisiyusi (°C ) 47.3, biteza ibibazo bitandukanye birimo ibura ry’umurimo w’amashanyarazi, inkongi, kubangamira urujya n’uruza n’ibindi.
Ibiro by’itegenyagihe by’iki gihugu, byatangaje ko ubushyuhe budasanzwe nk’ubu, bwaherukaga kwibasira umujyi wa Richmond mu 1939 bukagera kuri 47.8°C.
Ikinyamakuru Huffington Post cyanditse ko kubera ubushyuhe bukabije, Polisi yaburiye abatwara ibinyabiziga bo muri Leta ya Victoria, ibamenyesha ahantu batagomba kurenga.
Muri Sydney kandi abantu basabwe kwigengesera kubera ubushyuhe bukabije bwanateje inkongi z’umuriro mu bice bitandukanye.
Abaturage benshi mu murwa mukuru kuri iki Cyumweru bari babuze umuriro kuko ubushyuhe bwari bukiri ku gipimo cyo hejuru.
Si muri Australia gusa kuko no mu bindi bice by’Isi mu Burayi na Alaska muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hashize iminsi ubushyuhe bwariyongereye.



















TANGA IGITEKEREZO