Christie w’imyaka 28 y’amavuko, avuga ko yakundaga bikabije umunyamideri Miranda Kerr, by’umwihariko imiterere yo mu nda he.
Urubuga 7sur7 dukesha iyi nkuru, ruvuga ko Christie yiyimye ibyo kurya kugeza ubwo atakaje ibiro 31 ku byo yari afite, asigara afite intege nke cyane, ku buryo atari akibasha no kugenda, ashyirwa mu bitaro ari ageze aho yenda gupfa.
Christie Swadling agira ati “Nari umufana ukomeye wa Miranda, nakundaga ukuntu ari muremure kandi ananutse. Nakundaga imiterere yo mu nda he, harambuye kandi haringaniye. Sinajyaga nshimishwa n’uko mu nda hanjye hateye. Nari mfite inzozi zo kuba nk’abanyamideri ba ‘Victoria secret’, narebaga amafoto yabo, nkareba ibyo barya nkumva nanjye nifuje kuba nkabo.”
N’ubwo batavuga ibiro Christie yari afite mbere yo kwiyicisha inzara, bavuga ko ubwo yari asigaranye ibiro 30 gusa ari bwo yamenye ko afite ikibazo gikomeye.
Ati “Namaze imyaka 17 mu bitaro, nta mbaraga nari mfite nari igisenzegeri. Muganga yambwiraga ko bitumvikana ukuntu nkiri muzima ngo kuko nari hagati yo rupfu no gukira. ”
Christie yafashe icyemezo cyo gutanga ubuhamya bw’ibyamubayeho ngo kuko bushobora gufasha urubyiruko rufite ikibazo nk’icyo yari afite.
Video yerekana imiterere ya Christie Swadling



















TANGA IGITEKEREZO