00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Autriche:Ingurube zihereranye inka zirayonka

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 19 August 2016 saa 05:46
Yasuwe :

Ntibisanzwe ko inyamaswa zidahuje ubwoko zigirirana urugwiro kugeza n’aho zimwe zakwigomwa icyagatunze izizikomokaho zikagiha izindi bidafitanye isano.

Umworozi w’inka muri Autriche, Hans Gumpitsch, yavuze ko kubera impuhwe nyinshi n’urugwiro inka zigira usanga zemerera n’utundi tunyamaswa tukazikoraho icyo twishakiye harimo no konka.

Nyuma y’igihe uyu mworozi atabona umukamo nk’uwo yabaga yiteze,yaje gushyira avumbura ko byaterwaga n’ingurube eshatu zamwonkeraga inka.

Yagize ati‟Sinashoboraga kuvumbura igituma inka zanjye zidatanga umukamo uhagije mu gihe cy’impeshyi, naje kubona ifoto y’iryo tungo rigufi ryonka inka yafashwe n’abakerarugendo banyuraga hafi y’urwuri rw’inka zanjye.”

Izi ngurube z’umuyobozi w’agace ka Nußdorf Debant ko mu majyepfo ya Australia, Gaimberg Bernhard, ziberaga ku gasozi igihe cy’impeshyi cyose, nk’uko The Independent yabitangaje.

Umworozi w’izi nka yatangaje ko icyatumye zino ngurube zibasha konka ni uko zabikoranaga ubwitonzi.

Yagize ati ‟Iyo ziza kuyiruma cyangwa kuyikurura cyane, iba yaraziteye umugeri.”

Yakomeje avuga ko iyo utwo tubwana tw’ingurube tw’amezi umunani twamaraga kwijuta amata twahitaga twiryamira tugatuza.

Kuva icyo gihe kugeza n’ubu uru rwuri rw’uyu mworozi Gumpitsch, rwahise ruhinduka ahantu hakurura ba mukerarugendo baba abaturuka hanze y’igihugu ndetse n’abatuye muri ako gace mu rwego rwo kwihera ijisho ahabereye iryo bara.

Ingurube zagaragaye zonka inka muri Autriche

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages