00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Autriche: Abana bari barahinduranyijwe bavuka bamenye ababyeyi ba nyabo nyuma y’imyaka 35

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 7 October 2025 saa 04:40
Yasuwe :

Abagore babiri bo mu Autriche bamenyanye n’ababyeyi babo ba nyabo nyuma y’imyaka 35 baguranwe by’impanuka ubwo bavukaga.

Aba bagore bavutse mu 1990, bombi bavuka badashyitse bituma bajyanwa mu cyumba cy’abana bavukanye ibibazo, bashyirwa muri couveuse ibyaje gutuma abaganga bibeshya babaha ababyeyi batari ababo.

Umwe muri aba bagore yamenye ko ababyeyi bamureze atari abe ubwo yajyaga gutanga amaraso agasanga adahuje nabo ubwoko bw’amaraso, kuva icyo gihe yatangiye gushaka ababyeyi be ba nyabo kugeza ubwo mu 2016 yahagaritse kubashaka yumva ko atazigera ababona.

Undi we yamenye iby’aya makuru atwite kuko yasanze adahuje amaraso n’ababyeyi be bamureze, atekereza ko hari isano yaba afitanye n’umugore yigeze kumva arangisha ababyeyi be cyane ko bari baravukiye igihe kimwe.

Yaje gushaka amakuru ye kugeza babonanye, bakoresha ADN yemeza ko bahinduranyijwe bakiri abana.

Aba bagore bombi bavuze ko kumenyana bumvise bimeze nko kugira umuvandimwe utigeze umenya mu myaka 35.

Abana bahinduranyijwe bavuka baje guhura nyuma y'imyaka 35

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages