Ibi aba bashakashatsi babitangaje babinyujije mu bushakashatsi bashyize hanze bwerekana ko inka zishobora kuba zifite ubushobozi ndetse n’ubumenyi abantu badatekereza ko zifite.
Iyi nka yitwa Veronika iba mu cyaro cyo muri Autriche yamaze igihe kinini yiyigisha ubu buryo bwo kwifashisha inkoni, umukubuzo, imikoropesho ndetse n’ibindi bikoresho mu kwishima mu mugongo n’ahandi idashobora kugera neza.
Mu bisanzwe inka zishimisha ururimi cyangwa amaguru, akandi zikikuba ku kiraro cyazo.
Iyi myitwarire y’iyi nka byaje kurangira igeze ku bashakashatsi bo muri Vienne, bahisemo guhita batangira ubushakashatsi bwo kureba uburyo iyi nka ibikoramo n’ibindi.
Aba bashakashatsi bavuze ko iyo iyi nka ishaka kwishima ahantu hagoye nko mu mugongo cyangwa ahandi itabasha kugera neza yifashisha umukubuzo ariko igihe ari ahantu byoroshye ishobora kugera nko ku nda yifashisha inkoni yo ku mukubuzo.
Dr. Antonio Osuna-Mascaro ni umwe mu bakoze ubu bushakashatsi yavuze ko batunguwe no kubona uburyo iyi nka yitwaramo ndetse ko uburyo bwo kwifashisha igikoresho byari bisanzwe bikorwa na chimpanzés.
Chimpanzés ni ubwoko bw’inyamaswa buzwiho kugira ubwenge ndetse no kwifashisha ibikoresho bitandukanye kurusha izindi nyamaswa.
Nk’urugero zishobora kwifashisha inkoni mu gufata udusimba duto ndetse no gukoresha amabuye mu gufungura ibindi bintu bitandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!