Ubwato bukoresha moteri bwari buturutse muri Malta bwagize ikibazo hafi y’inkombe za Sicile kubera kubura lisansi. Abantu bari ku mucanga, bahangayikishijwe n’uko abari mu bwato bashoboraga gukenera ubufasha, bahise babimenyesha abashinzwe kurinda inkombe.

Abakozi bane b’ubwato bahise batangira kujugunya mu nyanja udupfunyika twinshi twari dufunze neza, maze amazi atangira kutujyana atwerekeza ku mucanga. Abantu bari boga bahise bihutira kujya mu mazi bashaka gufata ibyo bipfunyika.

Byabyaye imvururu ku buryo abashinzwe umutekano na polisi bahagobotse ngo bahagarike izo mvururu.

Ibyo bipfunyika byarimo inoti z’amayero kuva ku y’atanu kugeza ku ya 100. Abayobozi bahakuye hafi amayero 665.000, nubwo hari ibitangazamakuru byo mu Butaliyani byavugaga ko amafaranga yose ashobora kuba yarageraga hafi ku 700.000. By’amayero.

Nyuma byamenyekanye ko abantu bari mu bwato ari abantu bane bakomoka muri Malta. Icyakora, inkomoko y’ayo mafaranga ndetse n’impamvu yatumye bagerageza kuyajugunya mu nyanja byakomeje kuba urujijo.

Ba mukerarugendo bari ku mazi mu Butaliyani babonye amafaranga areremba ku mazi bakwira imisharo
Ba mukerarugendo bari ku mazi mu Butaliyani babonye amafaranga areremba ku mazi bakwira imisharo