Ubwato bukoresha moteri bwari buturutse muri Malta bwagize ikibazo hafi y’inkombe za Sicile kubera kubura lisansi. Abantu bari ku mucanga, bahangayikishijwe n’uko abari mu bwato bashoboraga gukenera ubufasha, bahise babimenyesha abashinzwe kurinda inkombe.
Abakozi bane b’ubwato bahise batangira kujugunya mu nyanja udupfunyika twinshi twari dufunze neza, maze amazi atangira kutujyana atwerekeza ku mucanga. Abantu bari boga bahise bihutira kujya mu mazi bashaka gufata ibyo bipfunyika.
Byabyaye imvururu ku buryo abashinzwe umutekano na polisi bahagobotse ngo bahagarike izo mvururu.
Ibyo bipfunyika byarimo inoti z’amayero kuva ku y’atanu kugeza ku ya 100. Abayobozi bahakuye hafi amayero 665.000, nubwo hari ibitangazamakuru byo mu Butaliyani byavugaga ko amafaranga yose ashobora kuba yarageraga hafi ku 700.000. By’amayero.
Nyuma byamenyekanye ko abantu bari mu bwato ari abantu bane bakomoka muri Malta. Icyakora, inkomoko y’ayo mafaranga ndetse n’impamvu yatumye bagerageza kuyajugunya mu nyanja byakomeje kuba urujijo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!