Kurangiza ni iki? sinzi uko bimera, njye mbwira umugabo wanjye ko narangije kugirango yishime, umugabo wanjye ntazi kubikora.... Aya ni amagambo avugwa na bamwe mu bagore, iyo ubabajije niba bagera ku byishimo bya nyuma cyangwa niba barangiza iyo barimo gukora imibonano mpuzabitsina.
Twaganiriye n’abagore bo hirya no hino twifashishije imbuga nkoranyambaga nka Facebook na WhatsApp aho abagore basubizaga ikibazo kigira kiti "Ese iyo ukora imibonano mpuzabitsina n’uwo mwashakanye ugera ku byishimo bya nyuma?”
Hari abatazi kurangiza icyo aricyo
Umwe yagize ati “Kurangiza ni iki? Ese umugore nawe ararangiza agasohora? Iyo turimo gutera akabariro, hari igihe numva ari byiza ariko sindasohora.”
Undi ati “Numva abandi bagore bavuga ko barangiza ngo bakishima bakarira, bagasakuza, ariko njye ntibirambaho mu myaka ibiri maranye n’umugabo.”
‘Mbeshya umugabo ko narangije kugirango yishime’
Nk’uko bakomeza babivuga, abagore bamwe ngo iyo babwiye abagabo babo ko batageze ku byishimo bya nyuma mu gihe bari gukora imibonano mpuzabitsina, ngo birabababaza, bagahitamo kubabeshya kugirango bishime.
Umwe mu bo twaganiriye yagize, ati "Iyo tumaze kubikora ambaza niba narangije, iyo mubwiye ko narangije arishima cyane, ariko iyo mubwiye ko ntarangije biramubabaza, agatangira kwimyoza. Ubu rero nahisemo kujya mubeshya kugira ngo yishime n’ubwo njye nsigara nshenguka umutima. Hari n’igihe nturika nkarira, ariko ntabimenye kuko aba yahise asinzira.”
Impamvu zishobora gutera umugore kutarangiza
Uburyo abashakanye babanye, guhurwa imibonano mpuzabitsina bitewe n’impamvu runaka zirimo gufatwa ku ngufu n’ibindi, kutagira uruhare muri icyo gikorwa,amakimbirane yo mu muryango, ubumenyi buke bw’umugabo mu gutera akabariro... ni zimwe mu mpamvu zishobora gutuma umugore atagera ku byishimo bya nyuma.
Urubuga rwa Ask men ruvuga ko iyo umugore akora imibonano mpuzabitsina ntagere ku byishimo bya nyuma, bimugiraho ingaruka zitandukanye zirimo kuba yamara igihe runaka afite umushiha, kurwara umutwe udakira n’ibindi. Rutanga inama ko abashakanye mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina, bakwiye kubanza bategurana, buri wese akumva neza icyo agiye gukora.


















TANGA IGITEKEREZO