Abitabiriye iki gikorwa biganjemo Aba-Républicains, aho bagiye batanga umusanzu mu buryo butandukanye bitewe n'uko bifite. Muri bo hari abatanze ibihumbi 35 by’amadorali ya Amerika ku bantu babiri; abiyubashye batanga $100,000; mu gihe abatanze arenze ibihumbi 250 by’amadorali ya Amerika, akababakaba miliyoni 200 mu mafaranga y’u Rwanda, basangiriye ku meza amwe na Perezida Trump.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri, nibwo Perezida Trump yahuriye ku meza amwe n’aba bashoramari bafite izina ritajegajega muri Amerika muri restaurant izwi ku izina rya Le Cirque iherereye mu Mujyi wa Manhattan muri Leta ya New York.
Abitabiriye uyu musangiro banaganirijwe ingingo zitandukanye zirimo gahunda z’ubuzima n’ibiganiro byihariye Perezida Trump yagiranye n’abayobozi bakomeye ku isi nka Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau.
CNN dukesha iyi nkuru itangaza uyu musangiro wari agamije gukusanya amafaranga Njyanama y’Ishyaka ry’Aba-Républicains izifashisha ngo ibashe kugumana imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena mu matora ateganyijwe mu mwaka utaha.
Uyu musangiro kandi wagaragayemo abahungu babiri ba Donald Trump ari bo Eric Frederick Trump na Donald Trump Jr. Witabiriwe kandi n’umuyobozi mu Ishyaka ry’Aba-Républicains, Ronna McDaniel na Steve Wynn ushinzwe imari.
Mu bandi bagaragayemo barimo umuherwe w’ikirangirire mu Mujyi wa New York, John Catsimatidis n’uwahoze ari Umuyobozi wa NBC, Bob Wright.
Le Cirque ni restaurant imaze kwamamara bitewe n’ibikorwa nk’ibi Donald Trump akunze kuhakorera kuko n’umwaka ushize yari yahahurije abaherwe benshi n’ubundi mu rwego rwo gukusanya amafaranga.
Muri Kamena 2016, Trump yahakusanyirije amafaranga mu gikorwa cyitabiriwe n’abaherwe barimo Carl Icahn, John Paulson ndetse na Woody Johnson wagizwe Ambasaderi wa Amerika mu Bwongereza.


Ibitekerezo 0