Ubu bukwe ni ubw’umuhungu w’ikinege w’umuherwe w’Umuhinde witwa Yogesh Mehta. Uyu muhungu yitwa Rohan Mehta naho umugeni we yitwa Roshni.
Ibirori by’ubu bukwe bwabereye mu mujyi wa Florence mu Butaliyani byamaze iminsi itatu ndetse byitabiriwe n’abantu basaga 500 nk’uko ikinyamakuru Daily Mail kibitangaza.
Abateguye ubu bukwe bavuze ko muri rusange bwategujwe ingengo y’imari ingana n’ama Pound miliyoni 14 asaga miliyari 14 z’amafaranga y’amanyarwanda.
Abageni bashatse gutambagira ku nzovu nk’uko bikorwa mu muco w’iwabo ariko ubuyobozi bw’Umujyi wa Florence burabangira.



















TANGA IGITEKEREZO