Umugore w’imyaka 42 ukomoka mu gihugu cya Argentine, yakuwe ikibyimba mu nda gipima ibiro 25. Umuganga wamubaze atangaza ko ari ubwambere abaze ikibyimba kingana kuriya.
Amakuru dukesha 20minutes avuga ko ikibyimba cy’ibiro 25 cyabazwe uyu mugore, cyari giherereye muri kamwe mu gasabo k’intanga, akaba yarabagiwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Kamena 2013, mu bitaro byitwa Güemes biri mu Mujyi wa Buenos Aires, umujyi wa kabiri utuwe cyane mu gihugu cya Argentine.
Uyu mugore wari urwaye indwara ya diyabete, afite n’umubyibuho ukabije, afite n’ubundi burwayi butandukanye yaramaze mu bitaro iminsi 25, akaba yarapimaga ibiro 110 mbere yo kubagwa icyo kibyimba.
Nyuma yo kubagwa uyu mugore utuye ahitwa Matanza, mu birometero 30 uvuye mu Mujyi wa Buenos Aires, ubuzima bwe burimo kugenda bumera neza, nkuko bitangazwa n’abaganga.
Muganga Alberto Kiplizlian wamubaze yagize ati “Maze imyaka 30 nkora akazi ko kubaga, ariko si nigeze na rimwe mbaga umurwayi urwaye ikibyimba kingana kuriya”.
Inkuru bifitanye isano:
Yabazwe ikibyimba gipima ibiro 90



















TANGA IGITEKEREZO