Abagore batanyuzwe n’uko baremwe ntibakunda kwireba mu ndorerwamo, bakaba bavuga ko kwireba mu ndorerwamo bibatera agahinda, mu gihe abanyunzwe nuko baremye, bireba buri munsi, bakanagira inshuro imwe mu cyumweru bireba bakuyemo imyenda yose.
Amakuru dukesha terrafemina avuga ko abagore 42% bo mu gihugu cy’u Bufaransa banyunzwe n’uko imibiri yabo iteye, abagera 26% ntibishimira uko baremwe, mu gihe abagera kuri 15% bo batayunzwe n’uko baremwe, bavuga ko babona bameze nk’ababana n’ubumuga bubera uko bateye.
Abakoze ubu bushakashatsi bakomeza bavuga ko uburyo abagore babonamo imibiri yabo bitandukanye, dore ko bamwe banyurwa n’uburyo baremwe, mu gihe abandi bavuga ko iyo birebye bagira agahinda.
Uku kutishimira cyangwa kwishimira uko baremye ngo binajyana n’ikigero cy’imyaka umugore aba agezemo, hamwe n’uko abayeho mu buzima busazwe.
Jérôme Sainte-Marie wahagarariye ubu bushakashatsi avuga ko, abagore batishimira uko baremye bibagiraho ingaruka mu buzima bwabo bwa buri munsi, kuko bibambura umunezero no kwisanzura.
Mu gihugu cy’u Bufaransa kandi ngo abagore banyuzwe n’imiterere yabo bagira umunsi umwe mu cyumweru bireba mu ndorerwamo bambaye ubusa. Mu gihe abatishimiye uko baremye batabitinyuka ngo kuko bituma biheba.



















TANGA IGITEKEREZO