Perezida Barack Obama yatangaje ku mugaragaro ku wa mbere ku ya 24 Ugushyingo 2014 ko akunda cyane, Meryl Streep, umugore ukina amafilimi, kandi ko na Michelle, umufasha we, nta cyo ashobora kubihinduraho.
Nyuma yo kwambika abantu 118 harimo Meryl Streep umukinnyi w’amafilimi asekeje imidari y’ubwigenge (Medal of Freedom), nk’ ikimenyetso cya gisirikare gihabwa umusivili wakoze ibikorwa by’ingirakamaro mu gihugu, Perezida Barack Obama yahise aboneraho kugaragaza ibishashi by’urukundo amufitiye.
Yagize ati: “Ndabivuze mu ruhame, nkunda Meryl Streep. Ndamukunda, umugabo we arabizi. Michelle arabizi. Nta n’umwe muri bo ushobora kugira icyo abikoraho.”
Perezida Barack Obama yakomeje amutaka, anamuvuga ibigwi mu muziki ndetse no mu mikinire ye mu mafilimi asekeje.
Yasoje ati: “Meryl ni ukuri, ni umugore ukomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”
Ibi byatumye uwo mugore abunga amarira mu maso.
Meryl Streep yavutse kuwa 22 Kamena 1949, atangira akina amakinamico, ariko nyuma aza gukina amafilimi ari nabyo byamugize ikirangirire, akegukana inshuro eshatu igihembo cya Oscar gihabwa umuntu uhiga abandi mu gukina neza muri filimi runaka.
Ibi bihembo yahawe bibiri nk’uwakinnye neza muri filimi yitwa “Le Choix de Sophie” mu 1983, ndetse no muri “La Dame de Fer” yo mu 2012, ikindi gihembo agihabwa nk’umutegarugori wa kabiri wakinnye neza muri “Kramer Contre Kramer”.
Uyu mutegarugori w’imyaka 65, arimo no gutegura izindi filimi ebyiri zizasohoka mu mwaka utaha w’2015.



















TANGA IGITEKEREZO