Iyi bibiliya yandikishijwe intoki yaguzwe na Alfred H. Moses wahoze ari Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Romania.
Yayiguriye umuryango American Friends of ANU, aho biteganyijwe ko izashyikirizwa inzu ndangamurage y’Abayahudi iziw nka ANU Museum of the Jewish People mu Mujyi wa Tel Aviv.
Iyi Bibiliya izwi nka Codex Sassoon ibaye kimwe mu bitabo bigurishijwe akayabo mu cyamunara. Mu 2021 kimwe mu bitabo bya mbere byanditsemo Itegeko Nshinga rya Amerika cyagurishijwe kuri miliyoni 43$.
Bivugwa ko Codex Sassoon yaba yaranditswe hagati y’umwaka wa 880 na 960. Iri zina bahaye iyi Bibiliya ryavuye kuri David Solomon Sassoon wayiguze mu 1929. Amaze gupfa urugo rwe rwatewe n’amabandi, iza kugurishwa mu 1978 ku gaciro ka 320.000$.
Umunyabugeni akaba n’Umunyemari Jacqui Safra, yaje kugura iyi Bibiliya mu 1989 ayigura ku gaciro ka miliyoni 3,19$. Safra ni we wagurishije iyi Bibiliya kuri uyu wa Gatatu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!