00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bigenda bite mu mubiri iyo dusinziriye?

Yanditswe na Léana Bisa
Kuya 8 July 2022 saa 05:14
Yasuwe :

Gusinzira ni ikintu gifasha umubiri ndetse no mu mutwe kuruhuka. Ntawe utabikora keretse abaye atari muzima kuko umubiri wa muntu ukenera kuruhuka kugira ngo ubuzima bukomeze.

Mu gihe dusinziriye, nta kintu na kimwe tuba twumva n’inzozi wibuka ko wazinyuzemo iyo ukangutse. Wakwibaza ngo bigenda bite iyo dusinziriye, cya gihe tuba tutazi iyo turi, hamwe nyine umwana arira nyina ntiyumve!

Ubusanzwe iyo umuntu ajya gusinzira aca mu byiciro bine. Icya mbere ni cya gihe umuntu abanza akagira ibitotsi, akumva afite ubwo bushake bwo kuruhuka akaryama. Ni ha handi wumva utangiye guhunyiza.

Icyiciro cya kabiri ni ha handi umubiri n’ubwonko bitangira kugenda bikora gake gake, hamwe umuntu ashobora gukangurwa cyangwa se akaba akibasha kumva ibiri kubera iruhande rwe.

Mu cyiciro cya gatatu umubiri n’ubwonko birekera gukora cyane. Aha umubiri uba uri kuruhuka. Ni hamwe umuntu aba ari mu bitosti byinshi cyane ku buryo atabasha gukangurwa byoroshye cyangwa se ngo amenye neza ibiri kubera iruhande rwe.

Muri ibi byiciro bitatu bya mbere, umuntu ntaba akoresha umwuka mwinshi kuko ibihaha biba bikora gake, umuvuduko w’umutima nawo uba ugenda gake, bikaza no kugenda gake cyane kurushaho iyo bigeze mu cyiciro cya kane.

Mu byiciro bitatu bya mbere, imitsi igenda itakaza imbaraga, ubwonko bukora gake mu cyiciro cya mbere ariko iyo bigeze mu cya kabiri n’icya gatatu ubwonko busa nk’aho bwongeye gutora imbaraga, bugakora ariko nabwo biba bikiri hasi cyane.

Icyiciro cya kane ho ni bwo ubwonko busa nk’ubukangutse ku buryo bwongera bugakora nk’aho umuntu abyutse, muri iki cyiciro ni ho umuntu agira inzozi zisobanutse n’izidasobanutse ubwonko buba bukora ku buryo umuntu ashobora kongera kwibuka inzozi yagize.

Aha ni ha handi usanga umuntu ari nko kurira iyo aryamye cyangwa se agaseka, cyangwa akagira ubwoba kuko ubwonko buba bufata inzozi nk’aho ari nyazo.

Muri iki cyiciro guhumeka biriyongera ndetse n’umuvuduko w’umutima ukiyongera cyane, imitsi myinshi iba isa nk’aho imugaye nk’idakora.

Ibi bituma amaguru n’amaboko biguma hamwe ku buryo umuntu adakoma ni yo ari kurota. Imitsi yo mu jisho ndetse n’iy’ubuhumekero yo ikomeza gukora. Ni yo mpamvu hari igihe usanga imboni iba igenda inyeganyega mu gihe ijisho rifunze.

Buri cyiciro kigira iminota iri hagati ya 70 na 120, igice cya mbere cy’ijoro ni ho ibyiciro bitatu bya mbere bibera, icya kane kiba mu gice cya nyuma cy’ijoro.

Iyo umuntu atabashije kugera mu cyiciro cya kane, abyuka ameze nk’utasinziriye. Aha umubiri ushobora kwirirwa umunsi wose unaniwe kugeza igihe wongeye kuryamira.

Iyo umuntu asinziriye umubiri urekura imisemburo itandukanye, harimo Melatonin ituma umuntu asinzira neza, imisemburo yo gukura no gukomeza amagufa, imitsi n’imikorere y’umubiri muri rusange na Cortisol ituma ubwonko buruhuka, Leptin na Ghrenin byo bigabanya ubushake bwo kurya.

Gusinzira bituma umubiri wiyegeranye ukisubiranya, ugasa nk’aho uri kwivura ubwawo ukavura ibikomere, imitsi, amagufa, uturemangingo n’ibindi.

Iyo rero umuntu akomeje kudasinzira neza ngo ace mu byiciro byose uko ari bine, bigira ingaruka ku buzima bwe. Ni ho usanga umuntu aba atakibasha gutekereza neza iyo bibayeho igihe kirekire.

Ubwonko ni bwo bukora cyane iyo umuntu asinziriye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages