Abahanga mu bya siyansi bo basobanura ko umukororombya tuwubona kubera urumuri rw’Izuba ruba rutagendera hamwe bitewe n’ibitonyanga by’amazi biba bimanukana aho rwerekeje, cyangwa mu kirere hari igihu.
Ibyo bituma urumuri rw’Izuba rukubita kuri bya bitonyanga maze rugahita ruhindura icyerekezo (refraction).
Rwa rumuri rw’Izuba rwahinduye icyerekezo iyo rwongeye guhura n’ibitonyanga, rurongera rugahindura icyerekezo bwa kabiri, ari nako rushaka aho rumenera ngo rukomeze.
Ubusanzwe urumuri rw’Izuba rugizwe n’imirasire y’amabara atandukanye ndetse igendera ku muvuko utandukanye. Ibyo bituma rwa rumuri rwagaragaraga nk’umweru rusa n’urwigabamo amabara anyuranye.
Mu gihe ururi mu mirasire igera kure (longer wavelengths) rugaragara mu ibara ritukura, ururi mu mirasire igera hafi (shorter wave lengths) rugaragara mu ibara ry’ubururu cyangwa ‘Violet’.
Nubwo hemezwa ko umukororombya ugira amabara arindwi, agaragara uhereye ku mutuku ku ruhande rumwe agasoreza kuri ‘violet’ ku rundi ruhande, hanasobanurwa ko abantu bashobora kureba umukororombya umwe bakawubona bitandukanye bitewe n’aho bawurebera.
Icyakora hari ibihurizwaho ko biba byahuriranye kugira ngo umuntu abashe kubona umukororombya neza, bikanagira uruhare mu buryo awubonamo. Ureba umukororombya, Izuba rigomba kuba rituruka inyuma ye.
Uko Izuba rimanuka mu mfuruka y’Isi, ni ko urushaho kubona uruziga rw’umukororombya ruba rugari. Akenshi riba riri muri dogere 42 mu kirere.
Ibitonyanga cyangwa igihu urumuri rw’Izuba rukubitaho bigomba kuba biri imbere y’ureba umukororombya.
Umukororombya ufatwa nk’ikimenyetso cy’ibyishimo, icyizere, amahirwe, cyangwa iby’iyumviro by’uko abantu bahuje umugambi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!