Kenshi ababyeyi iyo bakimara kwibaruka, bihutira kureba igitsina cy’umwana babyaye ku batarakurikiranye hakiri kare, bakanareba ku mutwe w’uruhinja, ngo bamenye niba umwana afite umusatsi.
Ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere ku buzima bw’abana n’abagore batwite mu 2023, bwerekana ko umwana atangira kumera umusatsi akiri mu nda.
Inzobere mu kigo cy’ubuvuzi cya Mayo Clinic, ku bufatanye na Leeds University, zagaragaje ko umwana atangira kugira umusatsi ku mutwe guhera ku byumweru 14–15 nyina amutwite. Muri icyo gihe, umubiri we uba utangiye gukora uturemangingo dutuma umusatsi ukura.
Iyo umugore atwite inda igeze mu gihembwe cya kabiri, umwana atangira kumera ubwoya bwo ruhu bwitwa ‘lanugo’, buba bworoshye kandi bugaragara ku mubiri wose.
Ubu bwoya bwa lanugo bufasha umwana kurinda uruhu rwe no kugumana ubushyuhe. Ni ubwoya akenshi buvaho mbere y’uko avuka, ariko hari n’igihe umwana avuka abufite bitewe n’igihe avukiye.
Nubwo abana baba bafite ubu bwoya, ntabwo ari ko bose bavukana umusatsi kandi utawuvukanye ntibisobanura ko hari ikibazo cy’ubuzima aba afite.
Umuganga w’abana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Dr. Maria J. Valencia avuga ko kuvuka umwana adafite umusatsi atari indwara, ahubwo ari igice cy’imiterere y’umubiri y’umwana ishingiye ku turemangingo, ushobora gutinda kumera kandi bitewe n’imiterere y’imisemburo, cyangwa iy’ikirere.
Ati “Isano y’uruhererekane rw’imiryango (genetics) igira uruhare rukomeye mu gutuma umwana avuka afite umusatsi cyangwa ntawo. Hari abana bavukana uturemangingo tw’umubiri tw’ababyeyi babo, dutuma bagira umusatsi muke cyangwa ntibawugire na gato.”
Gusa na none hari igihe biterwa n’indwara ya ‘Hypotrichosis’ ituma umwana ashobora kuvuka adafite umusatsi cyangwa afite muke cyane.
Dr. Valencia avuga ko ku mwana uvutse adafite umusatsi ababyeyi badakwiye guhita bagira impungenge, ahubwo bagomba gutegereza niba mu mezi akurikiraho ukura, ndeste byaba ngombwa bakanagisha inama abaganga b’inzobere mu mikurire y’abana cyangwa mu ndwara z’uruhu kugirango harebwe niba nta mpamvu yihariye ibitera.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!