Ubusanzwe iyo habayeho imibonano mpuzabitsina umugore ari mu burumbuke, ashobora gusama. Ni ukuvuga za miliyoni z’intanga umugabo aba yarekuye havamo imwe yihuta igatanga izindi zose ikajya guhura n’igi ryahishije, mu gihe gito hagahita hifunga ku buryo nta yindi yaza guhura n’iryo gi.
Ugendeye kuri ibyo ushobora gutekereza ko kubyara impanga zidahuje se bidashoboka, gusa siko biri kuko hari ingero zitandukanye z’aho byashobotse.
Mu 2011 nibwo Ikinyamakuru The Mirror cyanditse inkuru ya Marcus na Lucas, abana babiri bavutse ari impanga ariko badahuje ba se. Nyina Charlotte wababyaye yabatwise nyuma yo kuryamana n’uwahoze ari umugabo we Michael ndetse n’uwari inshuti ye nshya Tommy mu masaha 48.
Nyuma mu 2016 ibitangazamakuru byongeye kwandika iby’umugore w’Umunya-Vietnam wari wabyaye impanga zipimwe basanga buri mwana afite se utandukanye n’uw’undi ibizwi nka ‘bi-paternal twins.’
Icyo gihe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gipima ibijyanye n’uturango ndangasano cya Genetic Analysis and Technologies giherereye mu Murwa Mukuru Hanoi, Le Dinh Luong yatangaje ko kugira ngo bimenyekane ari uko abo mu muryango w’umugabo bavugaga ko abo abana bari batandukanye bituma babishimangiza ibimenyetso bifatika.
Izo ni zimwe mu ngero z’aho byashobotse abana bakavuka badahuje ba se kandi baravukiye rimwe.
Kugira ngo bibeho igi ry’umugore ryahishije rishobora kumara amasaha kuva kuri 12 kugeza kuri 48 mu gihe intanga ngabo zishobora kumara hagati y’iminsi irindwi n’icumi nyuma y’imibonano mpuzabitsina.
Ibi bishobora gutuma intanga ngabo z’abantu babiri batandukanye umugore yabonanye na bo zishobora guhura n’amagi y’umugore yarekuwe mu bihe bitandukanye, abana bakaba bavuka badahuje ba se.
Gusa mu mbyaro miliyari, imwe ni yo ishobora kubaho. Bishobora gukorwa mu gihe umugore yakoranye imibonano mpuzabitsina n’abagabo barenze umwe icyarimwe cyangwa mu bihe bitandukanye.
Ubusanzwe umugore arekura igi rimwe rihishije mu gihe cy’uburumbuke. Impanga zavutse ku magi abiri atandukanye (Fraternal twins) zivuka iyo umugore yarekuye ayo magi abiri kandi yose agahura n’intanga ngabo.
Izidahuje ba se zivuka iyo ayo magi yarekuwe ariko akaba yahura n’intanga ngabo z’abagabo babiri mu gihe cy’iminsi itanu y’uburumbuke, ibizwi mu ndimi z’amahanga nka ‘superfecundation’.
Biragoye ko umugore yarekura amagi abiri icyarimwe, bisobanuye ko arekurwa mu bihe bitandukanye ariko haciyemo igihe gito.
Kubera ko intanga ngabo zimara umwanya munini zitarapfa, iyo umugore arekuye igi rya kabiri noneho rigasanga za ntanga ngabo mu mubiri w’umugore cyangwa uwo mugore akaba yakongera gukora imibonano mpuzabitsina birumvikana ko hahita hakorwa undi mwana wa kabiri.
Icyakora kuba abana bavutse ari impanga badasa ntibisobanuye ko bafite ba se batandukanye kuko n’abavuka k’umugabo umwe bashobora kuvuka badasa na busa.
Gusa abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko niba umugore aryamanye n’abagabo babiri mu gihe kimwe cyangwa mu bihe bitandukanye ariko haciyemo igihe gito, haba hari amahirwe ko ashobora kubyara izi mpanga zifite ba se batandukanye.
Ubu buryo bwavumbuwe bwa mbere mu 1810, kuri ubu hamaze kugaragara imbyaro 19.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!