Uwahoze ari perezida Leta Zunze Ubumwe za Amerika Bill Clinton biravugwa ko yaba afite umwana w’umuhungu witwa Danny Lee Williams yabyaranye n’umugore w’indaya witwa Bobbie Ann Williams.
Danny Lee Williams Jr w’imyaka 27 yifuza cyane kubonana na se umubyara akanamwereka abuzukuru be umwe w’imyaka 10 n’undi w’amezi 5 nk’uko yabitangarije ikinyamakuru Globe dukesha iyi nkuru.
Globe mu nkuru yayo ikomeza ivuga ko Clinton nawe ashaka gukoresha ikizami (AND) kigaragaza ko uwo mwana yaba ari uwe koko, ndetse n’umugore we, Hillary Clinton nawe yifuza kumenya niba umugabo we yaba yarabyaye umwana hanze nk’uko byakomeje kuvugwa.



















TANGA IGITEKEREZO