Inkuru y’urubuga elcrema igaragaza ibikoresho abantu baba batagomba gutizanya mu rwego rwo kwirinda guhererekanya indwara bamwe bashobora no kutamenya inkomoko yazo.
Udukoresho twifashishwa mu kumva amajwi ‘Ecouteur’
Umwarimu muri kaminuza ya Arizona, Dr Kelly Reynolds, avuga ko gutizanya ‘ecouteur’ bishobora kuba intandaro yo gukwirakwiza microbe n’izindi ndwara zishobora gufata mu matwi, zashoboraga kwirindwa.
Imibavu
Hari imibavu imwe n’imwe bisaba ko ushaka kuyitera akoza icupa ryayo mu kwaha. Iyo rero umaze kwisiga uwo mubavu, ukongera ugatiza mugenzi wawe na we agakoza icupa ku ruhu rwe, hashobora kuvamo kwanduzanya indwara z’uruhu.
Amakariso
Kwambarana amakariso bikorwa nk’uburyo bwo kugaragarizanya ko nta wishisha undi, ariko ngo ntabwo bikwiye uko byagenda kose hagamijwe kwirinda indwara zandurira mu myanya ndangagistina.
Amavuta abobeza iminwa
Amavuta asigwa ku munwa hifashishijwe akantu aba abitseho cyangwa ugakoza urutoki mu gacupa ugahita usiga ku munwa.
Umunwa ubaho udukoko dutandukanye ku buryo kuba twahita dukwirakwira biba byoroshye igihe utije amavuta yawe undi na we akayakoza ku munwa we.
Isabune yo koga
Gusaranganya isabune yo koga biteza uruhu uduheri n’izindi ndwara zandurira ku ruhu. Nubwo abantu batekereza ko kubona isabune ya buri wese mu rugo ari ibintu bihenze, kwivuza mu gihe habayeho kwanduzanya indwara bihenze kurushaho.
Uburoso bw’amenyo
Uburoso bw’amenyo birazwi ko nta wubusaranganya n’undi, kuko hari indwara zo mu kanwa umuntu aba atazi ko afite.
Haba hari ibyago byinshi byo kwandura nka Virusi itera Sida kuko akenshi mu kwisukura mu kanwa, umuntu ashobora kwikomeretsa.
Ibikoresho byo guca inzara
Hari abumva ko gusaranga ibikoresho bica inzara atari ikibazo nyamara abaganga bagaragaza ko hari indwara nyinshi zihererekanywa binyuze muri ibyo bikoresho. Bavugamo nka Hepatite C, indwara zo mu mano n’izindi.



















TANGA IGITEKEREZO