00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bimwe mu byo abagabo bifuza gushimirwa n’abagore babo

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 3 January 2015 saa 10:25
Yasuwe :

Hari uwatekereza ko abagabo badakunda ubashima nk’uko abagore babikunda, nyamara ngo nabo bifuza ko abagore babo babashimira mu bikorwa bitandukanye babakorera niyo byaba bidahambaye.
Urubuga elcrema rwandika ku rukundo, rugaragaza ko bimwe mu byo abagabo baba bifuza gushimirwamo n’abagore babo kugira ngo imibanire yabo ikomeze kuba myiza itarimo agatotsi.
1. Kumushimira umwanya amarana nawe nk’umugore we
Umugabo wawe aba akeneye kumenya niba umwanya amarana nawe ugushimisha. Ni byiza (…)

Hari uwatekereza ko abagabo badakunda ubashima nk’uko abagore babikunda, nyamara ngo nabo bifuza ko abagore babo babashimira mu bikorwa bitandukanye babakorera niyo byaba bidahambaye.

Urubuga elcrema rwandika ku rukundo, rugaragaza ko bimwe mu byo abagabo baba bifuza gushimirwamo n’abagore babo kugira ngo imibanire yabo ikomeze kuba myiza itarimo agatotsi.

1. Kumushimira umwanya amarana nawe nk’umugore we

Umugabo wawe aba akeneye kumenya niba umwanya amarana nawe ugushimisha. Ni byiza rero ko ushimira umugabo wawe umwanya mumarana akamenya ko kuwukugenera bigufitiye akamaro.

2. Mushimire ishema utewe no kuba ari umugabo wawe

Nta kintu gishimisha umugabo nko kumubwira ko utewe ishema no kuba ari umugabo wawe. Ushobora kwibaza igihe uherukira kubwira umugabo wawe ko agutera ishema, niba utabikoraga ukwiriye gutangira kubikora.

3. Mushimire ko ateye neza

Umugabo mwashakanye aba akeneye kumenya ko ugikunda imiterere ye nk’uko wabimubwiraga mbere. Mwereke ko agiteye neza n’ubwo mumaze imyaka myinshi mushyingiranwe ariko umwereke ko ariwe wa mbere ukwiriye kwishimira imiterere ye kurenza abandi bose.

4. Shimira umugabo wawe ko yita ku bana mwabyaranye

Umugabo wawe aba akeneye kumenya niba ubona imbaraga akoresha ngo abe umubyeyi mwiza ukwiriye ku rubyaro bye, niba ubibona rero ni byiza ko ubimushimira nawe agashimishwa n’uko imbaraga akoresha zigaragara.

5. Ukwiriye kumushimira ukuntu agusetsa

Wakundaga ukuntu umugabo wawe agusetsa mutarabana, akeneye kumenya niba akigushimisha, ntahandi yabimenyera keretse mu kumushimira ko akikunyura ukamara umunsi wose wishimye kubera ko agusetsa.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages