00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bimwe mu byo wamenya ku ndwara ya ‘Stiff person syndrome’ yafashe Céline Dion

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 12 December 2022 saa 02:50
Yasuwe :

Ku wa 9 Ukuboza 2022 nibwo umuhanzikazi Céline Marie Claudette Dion w’imyaka 54 yatangaje ko ahagaritse ibitaramo yari afite ku mugabane w’i Burayi byari kuzaba mu mpeshyi ya 2023 byimurirwa mu 2024 kubera indwara ya ‘Stiff Person Syndrome’.

Iyi ndwara itagira umuti, ifata imitsi ijyana amaraso mu bwonko ndetse no mu rutirigongo bigatuma imitsi ijyana amakuru ku bwonko idakora neza.

Abashakashatsi ntibaremeza neza igitera iyi ndwara gusa bavuga ko ifitanye isano n’izindi ndwara zituma ubwirinzi bw’umubiri budatandukanya utunyangingo tw’umubiri n’utuvuye hanze bigatuma ubwirinzi bwawo bwibeshya bukibasira utunyangingo dusanzwe.

Ikigo NINDS (National Institute for Neurological Disorders and Stroke) kivuga ko iyi ndwara irangwa no gukanyarara kw’imitsi ku buryo umuntu atabasha kunama cyangwa kwihindukiza, kugira uburibwe mu mitsi ndetse ikaba yatitira ku bice bimwe na bimwe by’amaboko cyangwa amagaguru.

Ibi bituma uyirwaye atabasha kuvuga cyangwa kuva mu mwanya umwe ajya mu wundi. Ikindi ntashobora kuva mu nzu ngo ajye hanze ahantu hari urusaku kuko amahoni y’imodoka amubangamira ndetse ikintu cyose gituma agira amarangamutima azirana na cyo.

Ibi iyo bibaye bishobora gutuma imitsi yikoresha bidaturutse ku mahitamo ye. Na none uyirwaye ashobora kugaragaza imyifatire idasanzwe ku buryo amera nk’ufite ubumuga bw’ingingo.

Abarwaye iyi ndwara bitura hasi kenshi ndetse nta bushobozi bwo kwiramira baba bafite, ibintu bishobora gutuma bakomereka cyane.

Nubwo iyi ndwara nta muti ifite, abayirwaye bahabwa ibinini bivura ibimenyetso gusa harimo ibituma abasha kwihanganira urusaku, ububabare n’ibindi.

Iyi ndwara idakunze kugaragara ku bantu benshi ni yo yafashe umuhanzikazi Céline Marie Dion ufite ibihembo bitanu bya Grammy na bibiri bya Academy Awards.

Uyu muhanzikazi yavuze ko yari amaze iminsi atameze neza, rimwe na rimwe yananirwaga kuvuga neza no kugenda. Mu 1989 ubwo uyu muhanzikazi yari afite imyaka 21 yagize ikibazo cyo kurwara umuhogo abura ijwi nubwo yaje kuvurwa agakira.

Stiff Person Syndrome itume Celine Dion ahagarika ibitaramo byose yari afite mu mpeshyi ya 2023
Iyi ndwara ituma bimwe mu bice by'umibiri bikanyarara ku buryo umuntu atabasha gutambuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages