00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umubiri w’umuntu wapfuye wabitswe imyaka 2100 ariko umusatsi uracyari umwimerere

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 2 December 2016 saa 01:45
Yasuwe :

Umubiri wa Xin Zhui witabye Imana mu myaka irenga ibihumbi bibiri ishize wagaragaye, benshi batungurwa no gusanga hari ibice byawo nk’ umusatsi ndetse n’uruhu bigifite umwimerere karemano.

Xin Zhui wakabaye afite imyaka 2 100 y’amavuko kuri ubu, umubiri we uri mu yabitswe igihe kirekire kuva Isi yaremwa ntiwangirika.

Uracyafite uruhu rugitemba itoto, rwiza kandi rworohereye, umusatsi we n’ingohe ni bitaraga ndetse n’amaguru n’amaboko bishobora kwihina, ibintu bidasanzwe ku muntu wapfuye muri iyo myaka.

Ubwo yitabaga Imana mu myaka 2000 ishize, yari afite ibiro byinshi ndetse benshi bavugaga ko ashobora kuba yari arwaye indwara nyinshi zirimo umuvuduko w’amaraso, diabete, ndetse n’indwara y’umutima. Yapfuye afite imyaka 50.

Yari yarashyinguwe mu mva iherereye mu mpinga y’umusozi uri mu gace ka Hunan mu Bushinwa, aho abakozi bajyanaga umwuka wo kongerera umubiri we ngo ubone ubuhumekero.

Daily Mail itangaza ko abahanga mu bya Siyansi bakomeje gukora ubushakashatsi bugamije kumenya uburyo uyu mubiri we wabitswemo kuko ibice by’imbere bitigeze byangirika.

Nyuma yo kuwukorera isuzuma, abahanga bemeje ko mu byamwishe harimo indwara y’umutima. Uburyo umubiri we wabitswe byabafashije kuvumbura ko ibiryo yariye bwa nyuma mbere yo gupfa ari melon.

Ubwo igituro cye cyashyirwaga ahagaragara, basanze umubiri we uzingiye mu myenda 100 yo kurarana yari igezweho muri icyo gihe, ibikoresho 160 bikoze mu biti bishushanya umubare w’abagaragu be, ndetse n’ibyo yifashishaga yisiga bya kigore(make up).

Wari uzingiye mu myenda igera kuri 20, ndetse no mu isanduku enye zikozwe mu biti, bisize ibumba byatumaga bagiteri zidashobora kwinjiramo ngo zimugereho.

Amateka y’uyu mukecuru wari umugore wa Li Cang mu gihe cy’ubwami bwa Han yatumye hategurwa ibirori byiswe ubwiza bw’Ingoma y’Ubwami bwa Han “Beauty of the Han Dynasty” byabereye mu Mujyi wa Changsha, mu Ntara ya Hunan aho umubiri w’uyu mugore wavumbuwe byagaragajwe nk’inkuru ishimishije ku mibereho ye ndetse n’umugabo we, Li Chang.

Umubiri wa Xin Zhui, wabitswe igihe kirekire mu mateka y'Isi wagaragaye bimwe mu bice byawo bigifite umwimerere
Ifoto igaragaza uko Xin Zhui ashobora kuba yari ameze ubwo yari afite imyaka 50
Aho umubiri we wabitswe hari hubakitse ku buryo buhambaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .