00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Biryogo: Abagabo bubatse baketsweho ubutinganyi basomaniye mu ruhame

Yanditswe na

Maniriho Duboi

Kuya 15 February 2015 saa 12:16
Yasuwe :

Abagabo babiri byagaragaraga ko basinze batunguye benshi ubwo ubwo basomaniraga mu ruhame bari mu muhanda wo mu Kagari ka Biryogo mu Murenge wa Nyarugenge.

Abagabo babiri byagaragaraga ko basinze batunguye benshi ubwo ubwo basomaniraga mu ruhame bari mu muhanda wo mu Kagari ka Biryogo mu Murenge wa Nyarugenge.

Aba bagabo bibajijweho byinshi ubwo basomanirga mu ruhame kandi bose bavugwaho ko bafite abagore n’abana. Ababibonye ntibishimiye inyifato yabo nk’abantu basanzwe bafite ingo n’abana bagomba gutoza umuco nyarwanda.

Bamwe mu bakanishi b’ahitwa Tarinyota aba bagabo basomaniye kakahava, bavuga ko batatunguwe n’icyo gikorwa kuko ubutinganyi bumaze gufata indi ntera muri aka gace, ahubwo batungue no kubona bikozwe n’abagabo bubatse ndetse n’aho babikoreye.

Aha bari batangiye kwisuganyiriza gusomana

Umwe muri aba bakanishi witwa Mutara Husein yagize ati “ Ibi n’ibintu biteye isoni cyane n’ikimwaro, kandi kuba bitangiye kujya bikorerwa mu ruhame n’ikigaragaza ko biri kugenda bikaza umurego ku buryo buteye ubwoba.”

Basigaye bagendana amavuta abobeza igitsina

Bamwe mu batuye muri utu duce twa Biryogo, Nyamirambo na Gitega bavuga ko abatinganyi basigaye bagendana amavuta abobeza igitsina kugira ngo boroshye uburyo bakorana imibonano mpuzabitsina babihuje.

Bivugwa ko aya mavuta usanga bayahisha kure cyane nko mu dukapu cyangwa amashakoshi bagendana kugira ngo hatagira abayabona.

Hari ubwo usanga bari gusobanurira urubyiruko ruri mu rungano rwabo akamaro kayo aho usanga bavuga ko abafasha kubobeza igitsina cyabo.

Nubwo bivugwa ko basore gusa, abahungu b’abatinganyi iyo babajijwe n’abo badahuje imyumvire ku kamaro k’aya mavuta usanga bajijisha bakavuga ko ari ayo abakobwa bisiga mu gitsina kugira ngo cyorohe mu gihe cy’imibonano bikaba byarinda gukoomeretsanya.

Kayisire Aimable ati “ Njye banyibwiriye ko ari ayo basiga ku gitsina no mu nnyo kugira ngo babikore batababara ariko iyo abandi batamenyeranye babibabajije bababwira ko ari ayatuma abakobwa banyara.”

Bamwe bemeza ko kuba Abatinganyi basigaye bagendana amavuta ari uko bamaze kuba benshi.

Birori Jean Pierre utuye mu Murenge wa Rwezamenyo yagize ati “ Kubera ko basigaye bafite abayoboke benshi na bo bayitwaza nk’uko abahugu bakunze kwitwaza udukingirizo.”

Yakomeje avuga ko hari uburyo basigaye akoresha abakagurira urubyiruko nk’inzoga nyinshi bamwereka ko bamukunz ku buryo iyo amaze gusinda cyane batangira kumwagaza ku buryo ashiduka bakoranye imibonano.

Umwe mu batangabuhamya utarashatse ko izina rye ritangazwa kubera umutekano we. Yagize ati “ Njye umwe yigeze kunyumvisha uburyo ankunda angurira byeri nyinshi cyane ziranyica ntangira kumva ari kunkoraho ahita ananyereka ayo mavuta basiga mu kibuno, ambwira ko ari budufashe muri gahunda zacu ndatungurwa cyane…”

Barebanaga akana ko mujisho

Yakomeje avuga ko kubera ko yari agifite ubwenge yahise amushuka amubwira ko agiye kwihagarika maze akaza bakajya ku bikora ahita yigegendera uko.

Hari amakuru avuga ko kugeza ubu abatinganyi basigaye bafit amashyirahamwe atandukanye arimo nk’iribahuza ryitwa Pride Ark Association (PAA) rifite amashami mu turere twa Muhanga, Huye, Rwamagana na Nyagatare, HOCA riherereye i Nyamirambo n’andi.

N’ubwo Abanyarwanda benshi batishimira ko ubutinganyi bwakomeza kwiyongera mu gihugu nk’uko mu bindi bafashe indi sura, nta tegeko rihana ubutinganyi nubwo ababyishoramo bakunze gukorera mu bwiru kandi ntawe ubahohotera cyangwa se abazize icyo bari cyo nk’uko byagenze muri Uganda, Caeroun, Nigeria n’ahandi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages