00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bisaba iki kubabarira?-Ibisubizo by’abahanga batandukanye nka Ghandi na Mandela

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 1 June 2015 saa 07:52
Yasuwe :

Nta muntu n’umwe utaragira ikimubabaza giturutse ku makosa abandi bamukoreye haba kumubeshyera, akarengane, kubabazwa n’ibyo wakoze n’ibindi.Ariko se uwo mubabaro utewe n’abandi wabana na wo kugeza ryari? Birashoboka se kubabarira ugasigara umeze nk’aho nta cyakubayeho?

Kubabarira ni inzira iganisha ku gukira ibikomere. Umwanditsi w’Ibitabo ari na we washyizeho umunsi mpuzamahanga wo kubabarira Olivier Clerc yanditse igitabo kigira kiti “Peut-on tout pardonner", tugenekereje mu Kinyarwanda ni ukwibaza uti “Wababarira ibintu byose.”

Uyu mwanditsi yatanze ibisobanuro byo kubabarira avuga ko “Ari inzira iganisha ku gukira ibikomere by’umutima. Ni ngombwa kubabarira kuko ari umuti ukanda ibikomere duterwa n’ugutekereza kubi ndetse n’amarangamutima ababaje.”

Uyu mwanditsi akomeza vuga ko kubabarira ari isuku dukorera umutima wacu (hygiène du cœur).

Olivier Clerc avuga ko abantu batekereza ko kubabarira ari impano baba bageneye bagenzi babo, baba bibeshya kuko ngo ari uburyo bumwe bwo kwivura, kuko iyo utanze imbabazi ari akazi keza uba urimo kwikorera ko gukira ibikomere.

Ni byiza kuba buri muntu wese mbere yo kujya kuryama yabanza agakorera isuku umutima we avanamo ibitekerezo bibi kandi ababarira abatamubaniye neza uwo munsi kugira ngo abashe kubona amahoro asinzire neza.

Si uyu mwanditsi gusa kuko bamwe mu bahanga batandukanye ku Isi bagiye bagaragaza ibanga riba mu kubabarira.

George MacDonald, umwanditsi akaba n’ikirangirire mu basizi ati “Kubabarira ni impano uba utanze kandi ikugarukira mu buzima bwawe.”

Mahatma Gandhi umwe mu baharaniye ubwigenge bw’u Buhinde yagize ati “Kubabarira ni ibintu by’abanyambaraga, umuntu woroheje ntiyabishobora.”

Umwanditsi w’Umufaransa Volaitre na we yagize icyo avuga ku kubabarira, aho yagize ati “twese turi abanyantege nke n’abanyamakosa reka tujye tubabarirana hagati yacu ubwo busazi.”

Nelson Mandela abajijwe impamvu atihimuye ku bamufunze yagize ati “Kutababarira ni nk’ikirahure cy’uburozi umuntu anywa yarangiza akicara ategereje ko buzahitana umwanzi we.”

Ku bemera Imana hari ijambo bakunda muri Bibiliya mu ivanjiri yanditswe na Luka 7: 47 rivuga ngo “Ni cyo gitumye nkubwira y’uko ababariwe bya byaha bye byinshi,kuko yagize urukundo rwinshi. Ariko ubabarirwa buke, akunda buke.”

Kubabarira nubwo bitoroshye mwabyiboneye ko ubabariye ari we bigirira umumaro nk’uko abanyarwanda baciye umugani ngo “Umugayo uvuna ugaya n’aho ugawa yigaramiye”

Tombola Felicie
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages