00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bosnia: Umunyezamu yakinnye iminota 90 yarashwe isasu mu mutwe

Yanditswe na

Kayishema Tity Thierry

Kuya 21 June 2013 saa 05:46
Yasuwe :

Muri Bosnia, umuzamu yakinnye iminota 90 afite isasu rya milimetero 9 mu mutwe, mbere yo kujyanwa kwa muganga. Yari amarushanwa y’abakinnyi batabigize umwuga yaberaga mu rusisiro rwa Sarajevo umurwa wa Bosnia.
Ikinyamakuru cy’i Sarajevo cyitwa Dnevni Avaz cyanditse ko uyu muzamu w’imyaka 51 Duško Krtalica mu mukino yitwaye neza, gusa ngo umukino urangiye yatatse umutwe maze mu kanya gato ananirwa kuvuga aribwo yajyanwaga kwa muganga.
Polisi y’Umujyi wa Sarajevo yahise itangira iperereza. (…)

Muri Bosnia, umuzamu yakinnye iminota 90 afite isasu rya milimetero 9 mu mutwe, mbere yo kujyanwa kwa muganga. Yari amarushanwa y’abakinnyi batabigize umwuga yaberaga mu rusisiro rwa Sarajevo umurwa wa Bosnia.

Ikinyamakuru cy’i Sarajevo cyitwa Dnevni Avaz cyanditse ko uyu muzamu w’imyaka 51 Duško Krtalica mu mukino yitwaye neza, gusa ngo umukino urangiye yatatse umutwe maze mu kanya gato ananirwa kuvuga aribwo yajyanwaga kwa muganga.

Polisi y’Umujyi wa Sarajevo yahise itangira iperereza. Abashinzwe mutekano batangaje ko kuba hafi y’ikibuga haberaga ubukwe, ngo bishoboka ko hari uwarashe amasasu yishimira uru rugo rushya rw’abageni maze rimwe rigafata mu mutwe w’uyu muzamu. Andi masasu menshi yagaragaye hafi y’ikibuga cyaberagaho uyu mukino.

Umugabo w’imyaka 42 Seyne Ligata ari mu maboko ya polisi, nyuma yo gufatanwa imbunda irasa amasasu nk’ayabonetse ku kibuga nk’uko byemejwe n’ikinyamakuru Dnevni Avaz.

Nta maraso yigeze agaragara ku mubiri w’uyu muzamu, gusa ngo uburyo busekeje yishimiragamo intsinzi ni bumwe mu byamwongereye ububabare.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages