Botswana igihugu gifite inzovu nyinshi kurusha ibindi ku Isi, cyateguye ibirori byo kwizihiza ubwigenge bwacyo cyigobotoyemo ubukolonu bw’u Bwongereza, aho biteganyijwe ko habaho ibikorwa bitandukanye birimo ibirori by’umuco, imbyino, ibitaramo n’ibirori byo kurya.

Minisiteri y’Ibidukikije n’Ubukerarugendo ya Botswana yatanze uruhushya rwo guhiga inzovu 23 n’izindi nyamaswa zo mu gasozi, ivuga ko ari izakoreshwa mu “mirimo yihariye yo gushimira”. Inyama z’izo nzovu zari ziteganyijwe gutangwa mu birori by’umunsi w’ubwigenge.

Umuryango Botswana Elephant Protection Society wavuze ko iki cyemezo gishobora kugira ingaruka ku kurengera inzovu. Umuyobozi wawo, Oaitse Nawa, yabwiye BBC ko inzovu zikwiye kurindwa kurushaho, avuga ko kwica inzovu mu rwego rwo kwizihiza ibirori bishobora gutuma abantu babona ko kwica izo nyamaswa byemewe igihe byemejwe n’ubuyobozi.

Ati “Inzovu zatakaje imibanire yazo mu matsinda kubera ko zihora zimurirwa ahantu hamwe zijyanwa ahandi kubera guhigwa.”

Bamwe mu baturage na bo bagaragaje impungenge, cyane cyane ku bijyanye no kurya inyama z’inyamaswa mu gihe hari icyorezo cyatumye hafatwa ingamba zo kugabanya ikwirakwira ryayo.

Abashyigikiye politiki yo guhiga muri Botswana bavuga ko kunenga iki gihugu bitita ku bibazo abaturage baturanye n’inyamaswa bahura na byo, birimo konerwa, ibikorwaremezo ndetse n’impfu z’abantu ziterwa n’uko inzovu zegereye aho batuye.

Botswana ifite inzovu zirenga 130.000, kandi guverinoma yayo ivuga ko guhiga byemewe n’amategeko ari bumwe mu buryo bwo kugenzura umubare w’inyamaswa no kugabanya amakimbirane hagati y’abantu n’inyamaswa.

Yanavuze ko amafaranga ava mu bikorwa byo guhiga afasha mu kubungabunga ibidukikije no guteza imbere abaturage bo mu bice bibamo inzovu.

Botswana yemeje ko inzovu 23 zibagirwa abaturage hizihizwa umunsi w'ubwigenge
Botswana yemeje ko inzovu 23 zibagirwa abaturage hizihizwa umunsi w'ubwigenge