00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BPR Bank Rwanda Plc yahembye imishinga y’urubyiruko yahize indi

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 27 March 2026 saa 01:57
Yasuwe :

BPR Bank Rwanda Plc ibinyujije muri gahunda ya ‘IGIRE’ ya BPR Foundation, yahembye miliyoni 15 Frw imishinga itanu y’urubyiruko itanga icyizere mu guhanga ibishya.

Iyi mishinga yatoranyijwe muri myinshi y’urubyiruko n’abagore 90 bigaga imyuga itandukanye bafashijwe na BPR Foundation, muri gahunda ya ‘IGIRE & Women Economic Empowerment (WEE–IKAMBA)’.

Bari bamaze amezi atandatu biga ibirimo ubwubatsi, ububaji, ibijyanye n’amashanyarazi, ubutetsi, ubukanishi, ikoranabuhanga (ICT) n’indi, mu rwego rwo kugabanya ubushomeri mu Rwanda hahangwa imirimo mishya.

Mu birori byo guha impamyabumenyi abo 90 byabereye mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa 26 Werurwe 2026, ni bwo hahembwe imishinga itanu yahize iyindi, buri mushinga uhabwa miliyoni 3 Frw zizawufasha mu kuwagura.

Gireh Maurice ni Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete Jamup Electronica Hub Ltd ikora ibyo gusudira no kubungabunga ibikoresho by’ikoranabuhanga, yashinzwe n’abasore batanu b’urubyiruko bari mu baherutse gusoza amasomo muri gahunda ya BPR Foundation.

Yishimiye ubumenyi na miliyoni 3 Frw bahembwe, avuga ko zigiye kubafasha kugira aho babarizwa kuko batari bafite ubushobozi bwo kuhashaka.

Ati ‘‘Turashimira BPR muri ‘IGIRE’ yaduhaye igihembo, baduhaye miliyoni 3 Frw kugira ngo twagure ibikorwa byacu. Dutangira ntabwo twatangije amafaranga, twatangije ibintu bike twari dufite […]. Ni byiza rero ko tubonye amafaranga kuri uyu munota, ntabwo twari dufite ahantu tubarizwa ariko uyu munsi tugiye kuhashaka twagure ibikorwa byacu.’’

Umuyobozi Ushinzwe Amasomo n’Amahugurwa mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP) Ishami rya Ngoma, Dr. Jean Claude Habumugisha, yasabye abahawe impamyabumenyi ko amasomo bahawe adahagije ngo biteze imbere, ahubwo ko banakwiye kuzajya kuyashyira mu ngiro bakora kinyamwuga.

Ati ‘‘Mureke ubumenyi mwungutse buzabafashe mu iterambere ryanyu bwite, bizanagire uruhare mu iterambere ry’igihugu cyacu. Aho muzaba muri hose muzarangwe n’ikinyabupfura n’ubunyamwuga mu mirimo yanyu yose muzaba mukora. Igihugu cyacu gikeneye uruhare rwanyu kandi natwe turahari ngo tubafashe.’’

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Ngabo Brave Olivier, na we yibukije abasoje amasomo kugira ingeso nziza, kuko nta terambere ryashoboka ku waba afite ubumenyi ariko akishora mu bikorwa bibi nko gukoresha ibiyobyabwenge.

Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, Patience Mutesi, yibukije ko ibikorwa nk’ibi byo kwigisha amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro bitagerwaho hatari ubufatanye bw’ibigo n’inzego zitandukanye, yibutsa ko BPR Foundation ibikora kuko yizera ko gushora mu bantu ku giti cyabo ari bumwe mu buryo bwo gushyigikira iterambere rirambye.

Abasoje amahugurwa bahawe na BPR Foundation basabwe gufasha u Rwanda mu kugera ku iterambere rwifuza
Abasoje amasomo muri IGIRE biyemeje guhanga imirimo mishya
Abagore bahuguwe muri WEE IKAMBA bafite imishinga myiza na bo bashimiwe
Abafatanyabikorwa batandukanye ba BPR bitabiriye ibirori byo guhemba imishinga yahize indi
Abanyeshuri 90 ni bo basoje amasomo muri gahunda ya ‘IGIRE & Women Economic Empowerment (WEE–IKAMBA)'
Muri ibi birori hanazirikanwe uruhare rw'umugore mu iterambere ry'igihugu
Umuyobozi Ushinzwe Amasomo n’Amahugurwa muri RP Ishami rya Ngoma, Dr. Jean Claude Habumugisha, yasabye abasoje amasomo kuzakorana ubunyamwuga n'ikinyabupfura
Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, Patience Mutesi, yibukije ko kwigisha amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro bitagerwaho hatari ubufatanye bwa bw’ibigo n’inzego zitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages