00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Brésil: Akaga kagwiriye umugore w’imyaka 38 wigize umwana w’imyaka 12

Yanditswe na Ishimwe Rugamba Ornella
Kuya 23 August 2026 saa 11:04
Yasuwe :

Amanda Maria Souza de Oliveira w’imyaka 38 ukomoka muri Brésil, yahamijwe ibyaha by’uburiganya no gukoresha umwirondoro utari uwe, nyuma yo kumara amezi 14 avuga ko afite imyaka 12 akabana n’umuryango wari wemeye kumurera nk’umwana we

Oliveira yabanye n’uwo muryango wo mu Mujyi wa Joinville, muri Leta ya Santa Catarina, awubeshya ko ari umwana wahuye n’ihohoterwa kandi ukeneye ubufasha. Yakoreshaga izina ry’irimbano rya “Gabriele”, ndetse akavuga nk’umwana kugira ngo batamukeka.

Uwo muryango wamwakiriye nk’umwana ukeneye ubufasha, umuha aho kuba, ibiribwa, ubuvuzi n’ibindi byangombwa, utazi ko ari umuntu mukuru.

Nyuma y’igihe, amakuru ku buzima bwe nyakuri yatangiye kugaragara, bituma hakorwa iperereza. Abashinzwe iperereza bavuze ko Oliveira yari yaragiye akoresha ubundi buryo bwo kwiyitirira abana mu myaka yashize.

Oliveira yavuze ko atari agamije kugira uwo agirira nabi cyangwa kumwambura.

Yagize ati “Ni byo, narabashutse kandi narababeshye. Ariko ntabwo nari mfite umugambi wo gushuka umuntu ngo ngire inyungu mukuraho.”

Yavuze ko icyatumye abikora ahanini ari ukugira ngo abone urukundo ndetse anitabweho, ibyo avuga ko atakorewe akiri umwana.

Yagize ati “Hari icyuho nari mfite muri njye, numvaga nkeneye kwitabwaho no gukundwa muri ubwo buryo. Ni yo mpamvu nanjye nakomeje kubishakisha.”

Umwunganizi we mu mategeko, Lúcio Sousa, yavuze ko kwihimbira umwirondoro byari uburyo Oliveira yari yarabonye bwo gukomeza kubaho, bitewe n’ubuzima bugoye yari amaze igihe anyuramo.

Yagize ati “Yemera ko yahimbye umwirondoro mushya. Ni bwo buryo yari yarabonye bwo kubaho. Ariko amaze imyaka isaga 20 ari umuntu uri mu buzima bugoye kandi ukeneye ubufasha.”

Sousa yavuze ko Oliveira yigeze kuba mu muhanda, ashimangira ko nta bimenyetso byagaragajwe by’uko yaba yarabonye inyungu z’amafaranga cyangwa akagira uwo yiba.

Yagize ati “Yabayeho igihe kinini mu muhanda, kandi nta muntu wavuze ko yabonye inyungu z’amafaranga, cyangwa ko yigeze kwiba. Ku bw’ibyo, turabona ko ibisabwa kugira ngo umuntu ahamwe n’icyaha cy’uburiganya bitagaragajwe.”

Nubwo abamwunganira bagaragaje izo mpamvu, Urukiko rwa Santa Catarina rwamuhamije ibyaha ku wa 20 Kanama 2026, rukamukatira umwaka umwe, amezi atandatu n’iminsi 10 y’igifungo kubera uburiganya, ndetse n’amezi ane n’iminsi 18 kubera gukoresha umwirondoro utari uwe.

Gusa abamwunganira mu mategeko bavuze ko bazajuririra icyo cyemezo.

Umugore w'imyaka 38 wiyitiraga umwana w'imyaka 12 yakatiwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages